Abanyeshuri 4678 barangije amashuri yisumbuye muri 2011 bahawe buruse na FARG

Umukozi mu kigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) atangaza ko icyo kigega cyahaye burusu abanyeshuri 4678 barangije amashuri yisumbuye muri 2011.

Ubwo bari muri kongere ya 6 ya AVEGA, tariki 02/08/2012, Jean de Dieu Udahemuka yagize ati “Abasabye buruse bose barazibonye. Muri rusange, imfubyi za Jenoside zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2011, bagera ku 6200. Bariya 4678 bahawe bouruse na FARG ni abatarabashije kubona buruse za Leta bose.”

Udahemuka yunzemo agira ati “ni ubwa mbere FARG itanze bouruse zingana kuriya. Ibi byatewe n’uko twahawe ingengo y’imari ihagije. Ubundi buri mwaka twarihiraga abagera ku 1000 gusa. Urugero, nk’umwaka ushize twari twakiriye 1153 bonyine”.

Jean de Dieu Udahemuka muri kongere ya 6 ya AVEGA yabereye mu karere ka Huye tariki 02/08/2012.
Jean de Dieu Udahemuka muri kongere ya 6 ya AVEGA yabereye mu karere ka Huye tariki 02/08/2012.

Iyi gahunda yatangiye ni iy’uko nta mwana w’imfubyi ya Jenoside uzongera gucikiriza amashuri ye kandi yifuza gukomeza kwiga. Abagiye batemererwa mu myaka yashize, bitewe n’ubushobozi bukeya, na bo ntibazibagirana burundu, kuko ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka na bo bazagenda bahabwa buruse.

Umwana wiga muri 9 YBE na 12 YBE azajya agenerwa amafaranga ibihumbi 40, aho kuba 27,300 bajyaga bagenerwa. Muri rusange mu ngengo y’imari ya 2012-2013, FARG izarihira amafaranga y’ishuri abana 32143 biga mu mashuri yisumbuye, na 8100 biga muri Kaminuza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese ko mwavuze ko imfubyi zacikanwe zizarihirwa nk’ izarangije mumyaka yahise nka 2010 zitabonye buruse nanubu zikaba zitiga bizagenda gute?

AYINGENEYE Renatha yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka