Abanyarwanda basabwa gufata iminota 10 ku munsi yo gusoma ibitabo mu kurwanya ubujiji

Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe guca ubujiji uba buri tariki 08 nzeri, Minisiteri y’Uburezi yasabye ko Abanyarwanda nibura kujya bafata iminota icumi ku munsi yo gusoma ibitabo mu rwego rwo guca ubujiji.

Mu karere ka Rubavu uyu munsi wizihijwe hakirwa abantu bakuru 696 bavuye ku rugerero bigishinzwe gusoma no kwandika bigishijwe n’itorero rya ADEPR Rwanda.

Nkuko bigaragazwa na bamwe mu bigishijwe gusoma no kwandika, ngo ubujiji buracyabangamira iterambere, kuko abatazi gusoma no kwandika ntibashobora gukoresha itumanaho uko bigomba, ndetse bituma bahora bitinya.

Mico Niyomana Emmanuel umuyobozi muri Minisitere y’uburezi ushinzwe igenamigambi, avuga ko nubwo mu Rwanda haboneka abantu batazi gusoma no kwandika ngo Abanyarwanda ntibagira umuco wo gusoma no gukurikira amakuru, akaba asaba abanyarwanda nibura kujya bafata iminota icumi ku munsi yo gusoma ibitabo.

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rwanda, Jean Sibomana, avuga ko iri torero rimaze guhembwa ubugira kabiri kubera gahunda bwihaye yo kurwanya ubujiji, akarere ka Rubavu kavuga ko iri torero hamwe na Vision Jeunesse Nouvelle aribo bagira uruhare mu kwigisha abantu kuva mu bujiji batazi gusoma no kwandika.

Nkuko bigaragzwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari Rusine Rachelle mu mwaka wa 2013 hari amasomero 103 yafashije abantu 3442 muri bo abagabo bari 1254 naho abagore 2188, mu mwaka wa 2014 amasomero yariyongereye, abagore bayitabiriye 1896 naho abagabo ni 977.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko umubare w’abatazi gusoma ukihaboneka ariko abenshi batabyitabira ni abagore kubera imirimo itandukanye mu gutunga ingo naho abakiri bato ngo bakurwa mu ishuri no kurera abana iwabo naho abandi kubera ubuzima bubi mu miryango.

Nkuko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2012, Abanyarwanda bari bazi gusoma no kwandika bari 68%, ijanisha ry’abagabo ari 73% naho abagore ari 65%.

Mu mijyi niho haboneka abantu benshi bazi gusoma no kwandika bagera kuri 82% naho mu cyaro bakaba 62%. Intara y’uburengerazuba ibarirwamo abantu benshi batazi gusoma no kwandika kuko ababizi ari 65%, akarere ka Rubavu kakaba gafite abazi gusoma no kwandika bagera kuri 64% kandi umubare munini w’ababizi ni abagabo naho abagore baracyari inyuma nkuko bigaragzwa n’icyegeranyo.

Mu cyerekezo cyo guca ubujiji mu Rwanda, biteganyijwe ko 2015 Abanyarwanda 85% bazaba bazi gusoma no kwandika, muri 2017 Abanyarwanda 90% bakaba nabo babizi naho muri 2020 akaba nta Munyarwanda uzaba utazi gusoma no kwandika.

Gusa hamwe na hamwe haracyaboneka abana bato bata amashuri batazi gusoma no kwandika bakajya mu mihanda, hakaba n’Abanyarwanda bari hanze y’igihugu batahuka batazi gusoma no kwandika bishobora kuzabangamira icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka