Abana bahanirwa ko ababyeyi babo batitabira inama ku mashuri

Mu gihe abashinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare buvuga ko nta munyeshuli ugomba kwirukanirwa ko umubyeyi we atitabiriye inama, bamwe mu babyeyi, ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuli rwa Nyagatare ndetse n’ubw’umurenge iri shuli ribarizwamo bwemeza ko nta bundi buryo bwakoreshwa.

Tariki 18/01/2013 ahagana hafi saa moya n’igice mu mujyi wa Nyagatare hagaragaraga abanyeshuli benshi basubira iwabo mu ngo batumwe ababyeyi babo kugira ngo bitabire inama rusange y’abaharerera. Abizeraga ko ababyeyi babo baza bo bari bategerereje hanze y’amarembo y’ishuli ubonye umubyeyi we akinjira.

Kagame John uyobora komite y’ababyeyi barerera kuri iri shuli kimwe na Baziga Emmanuel umuyobozi w’ishuli bavuga ko impamvu bashubije aba bana mu rugo kuzana ababyeyi ari uko byari bimaze kuba akamenyero ko inama nk’izi zititabirwa.

Baziga Emmanuel we ariko yemera ko gusubiza abana mu rugo hari ingaruka byagira mu myigire yabo ariko nanone akavuga ko izaba zikomeye ukudafatanya n’ababyeyi.

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare nawe wari witabiriye iyi nama wemeza ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’igihe kinini hatumizwa inama ababyeyi bakabura bityo iyaherukaga ikaba yari yanzuye ko itaha umwana yazaza ku ishuli azanye n’umubyeyi we atari ngombwa ko umwana asubwizwa mu rugo kumushaka.

Kuri we ngo abana ntibirukanywe ahubwo bashyize mu bikorwa imyanzuro y’inama iheruka. Aha ariko akaba yibukije ababyeyi ko ariho umuntu atandukira n’inyamanswa kuko mu gihe yo ibyara ikarekeraho umuntu we akomeza agakurikirana uwo yashyize imusozi kandi akamushakira n’imibereho myiza.

Zimwe mu ngero uyu muyobozi atanga hari itangazo ritumira inama rusange y’ababyeyi dufitiye kopi ryatangiye gutambuka kuri Radiyo y’abaturage ya Nyagatare guhera tariki 16 kugeza mu gitondo cyo kuwa 18 Mutarama.

Nk’uko byemezwa na bamwe mu babyeyi ngo inama banayimenyeshejwe binyujijwe ku bana babo ndetse n’amatangazo mu nsengero ku buryo ntawukwiye kwitwaza ko iyi nama atayimenye.

Abemeye kuvugana na Kigali Today batubwiye ko nabo bashyigikiye kuba abana basubijwe mu ngo kuko nta kundi byagakozwe ngo ababyeyi baboneke. Nubwo gusubizayo abana byatumye ababyeyi bitabira iyi nama ku bwinshi ndetse n’ababyeyi bakaba bashyigikiye iki cyemezo ngo kinyuranije na gahunda y’imyigire.

Hakizimana Martin ushinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare we avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwana yirukanywa ngo umubyeyi ntiyitabiriye inama. Uyu muyobozi rero akihanangiriza abayobozi b’ibigo kudakora ikosa nk’iri.

Hakizimana Martin kandi akomeza avuga ko umuyobozi w’ishuli uzongera gukora ikosa nk’iri azarihanirwa ariko nanone akaba asaba ababyeyi kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo, ibi ngo bikaba bikwiye mu kugaragarira mu kwitabira inama bityo n’imyanzuro iyifatiwemo bakayigiramo uruhare ibibangamiye bakabivugira aho.

Iyi nama yatangiye mu masa mbiri z’igitondo ngo ninayo yitabiriwe kurusha izindi zabagaho nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagatare. Ikaba yigirwagamo uko iri shuli ryatera imbere haba mu kubona ibikoresho nkenerwa n’umusaruro ku banyeshuli.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka