Abagize akanama k’ubujurire ku bijyanye na Buruse barasabwa kwirinda amarangamutima

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abagize utunama tw’ubujurire ku bijyanye n’inguzanyo ya Buruse muri iyo ntara kuzirinda amarangamutima, mu gihe bazaba bakira ubujurire bw’abanyeshuri basanzwe biga n’abatsindiye kuziga mu mashuri makuru na za kaminuza.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusuzuma ikibazo cya bamwe mu banyeshuri biga n’abatsindiye kujya muri kaminuza n’amashuri makuru basabye guhabwa amafaranga ya buruse nyuma yo kwisanga mu byiciro by’ubudehe bavuga ko badakwiye kubamo.

Aba banyeshuri bavuga ko bashyizwe mu byiciro by’abantu bifashije kandi batabasha kubona amafaranga yo kwiyishyurira muri kaminuza bitewe n’uko bafite ibibazo byihariye.

Abagize utunama tw'ubujurire ku kibazo cya buruse mu ntara y'Uburasirazuba.
Abagize utunama tw’ubujurire ku kibazo cya buruse mu ntara y’Uburasirazuba.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Iyubutegetsi bw’igihugu zasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 11-20/09/2013 Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuri banditse bagaragaza ko bafite ibibazo byihariye ku buryo batabasha kubona amafaranga yo kwiyishyurira muri Kaminuza n’amashuri makuru.

Mu nama yagiranye n’abagize utunama tw’ubujurire mu turere twose tugize intara y’uburasirazuba, tariki 10/09/2013, Guverineri Uwamariya yagize ati “Mu kwakira ubujurire nta marangamutima agomba kuzamo, kabone n’iyo yaba ari umuntu mufitanye isano. Ntibyemewe na gato”.

Yasabye abagize utwo tunama kuzakusanya amakuru y’ukuri ku banyeshuri bose bajuriye, aho bizaba ngombwa bakajya mu mudugudu aho umunyeshuri atuye. Yongeyeho ko n’ubwo abagize utwo tunama bahawe inshingano yo gusuzuma ibibazo bya buri munyeshuri bidasobanuye ko bahawe uburenganzira bwo kuvana umuntu mu cyiciro arimo cy’ubudehe ngo bamushyire mu kindi.

Guverineri Uwamariya ubwo yari ayoboyue inama yamuhuje n'abagize utunama tw'ubujurire mu ntara y'uburasirazuba.
Guverineri Uwamariya ubwo yari ayoboyue inama yamuhuje n’abagize utunama tw’ubujurire mu ntara y’uburasirazuba.

Ati “Bizaba ari byiza ko tuzaba tubonye amakuru y’ukuri, ayo makuru yazashingirwaho mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe by’ubutaha, ariko aka kanama ntikemerewe guhindura ibyiciro by’ubudehe kuko byateza ikibazo mu ibarurishamibare leta igenderaho”.

Abagize ako kanama bavuze ko bazakora uko bashoboye bakirinda amarangamutima, nk’uko byavuzwe na Kirenga Providence, umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Akanama k’ubujurire kagizwe n’umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ari na we uzaba akayoboye, umukozi ushinzwe uburezi mu karere, ushinzwe imiyoborere myiza n’abagize inzego z’umutekano.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi bikazadufasha iki nk’abanyeshuri niba batazaduhindurira ngo byaba byica ibaruramari rya guverinoma.Ubwo se ngo bazabihuza n’iby’ababyeyi nyuma noneho dutangire amasomo kimwe n’abandi muri za kaminuza zitandukanye.ahaa nzabandeba

alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka