Umutara Polythechnic yahawe ambulance yifashishwa mu buvuzi bw’amatungo

Inkunga yatanzwe n’itsinda ryitwa Cummings Foundation ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igiye gufasha kaminuza y’Umutara Polytechnic muri gahunda yo kwegera abaturage no gucyemura ibibazo bibabangamiye nk’uko ari n’imwe mu ntego z’iri shuri.

Inkunga ya ambulance yifashishwa mu buvuzi bw’amatungo igomba gucungwa neza kugira ngo izafashe mu kuzamura ubumenyi ngiro kuri benshi mu banyeshuri cyane abiga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary medicine).

Kimwe mu bibazo byari bibangamiye abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, ni ukuba batabashaga kubona uburyo buhagije bwo gushyira mu bikorwa ibyo bigira mu ishuri.

Joyce Cummings na Bio Cummings batanze inkunga mu ishuri Umutara Polythechnic.
Joyce Cummings na Bio Cummings batanze inkunga mu ishuri Umutara Polythechnic.

Uburyo budahagije bwanatumaga batabasha kwegera abaturage ngo babahe service z’ubuvuzi bw’amatungo; nk’uko bitangazwa na Dr Muvunyi Richard umwe mu banyeshuri basoje amasomo muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2012, uhamya ko bagenzi be bagiye kujya bigirira icyizere.

Ahamya ko mu gihe umunyeshuri yabashije gukora imyitozo ihagije akiri ku ishuri nta kibazo yahura na cyo ageze hanze aho agomba gutanga serivise z’ubuvuzi bw’amatungo, bigatuma n’icyizere mu baturage kizamuka.

Ubu buryo bahawe na Cummings Foundation kandi ngo buzatuma abanyeshuri bubahiriza ingengabihe yo kwegera abaturage kuko ubundi wasangaga hari ubwo basiba kubera ikibazo cy’imodoka n’ibikoresho bidahagije, rimwe na rimwe bakajyayo mu gihe cy’ibiruhuko.

Dr Gashumba James uyobora Kaminuza y’Umutara Polytechnic ahamya ko iyi mikoranire igiye kuzamura ibipimo by’ubumenyi ngiro mu banyeshuri, akaba yishimira cyane ko umunyeshuri ucyiga cyangwa usoje amasomo mu buvuzi bw’amatungo agiye kwegera umworozi akamufasha.

Yagize ati: “Kugira ngo ufate inka irwaye uyizane muri kaminuza biragoye ahubwo ni wowe uyisanga”.

Dr Gashumba James uyobora Kminuza y'Umutara Polytechinc.
Dr Gashumba James uyobora Kminuza y’Umutara Polytechinc.

Ibi kandi bizanashimangira umubano hagati ya kaminuza n’abaturage dore ko kubaho kwayo kwaturutse mu byifuzo n’imisanzu byabo hagamijwe gucyemurirwa ibibazo bibangamiye ibikorwa byabo cyane ubworozi n’ubuhinzi.

Mu biganiro byahuje itsinda ry’Abanyamerika bari bayobowe na Bio Cummings n’umufasha we Joyce Cummings, abayobozi n’abakozi ba kamimuza y’Umutara Polytechnic hagaragajwe ubuhamya bwa bamwe mu banyeshuri barangije mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, aho babashije kwihangira imirimo bakaba bashimwa ko batoranyije uburyo bwo kwegera abaturage babagezaho ubufasha mu by’ubworozi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka