U Rwanda rwemerewe miliyoni 25 zo guteza imbere ireme ry’uburezi

U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rwemerewe inkunga igera kuri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika yo gukomeza gufasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’uburezi kuri bose.

Aya mafaranga ni igice cya miliyari 2.1 z’Amadorali y’Amerika yakusanyijwe ngo azafashe mu guteza imbere uburezi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ibi byatangajwe na Julia Guillard, wagize uruhare mu gukusanya aya mafaranga mu baterakunga, ubwo yari mu nama y’uburezi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku wa mbere tariki 09/02/2015.

Yagize ati “Hashize igihe kirekire dukorana n’uburezi bw’u Rwanda ku buryo kugeza ubu tumaze kubaha inkunga igera kuri miliyoni 90 z’amadolari yo guteza imbere uburezi. Kuri ubu inkunga ikurikiyeho ya miliyoni 25 niyo tuzaha leta n’abafatanyabikorwa n’abandi bose bahuje intego mu burezi”.

Abayobozi batanduknye mu burezi ku mugabane wa Afurika no ku isi bateraniye i Kigali biga ku burezi bugera kuri bose.
Abayobozi batanduknye mu burezi ku mugabane wa Afurika no ku isi bateraniye i Kigali biga ku burezi bugera kuri bose.

Yakomeje agira ati “ariko ku Rwanda by’ubwihariko ni abafatanyabikorwa beza bakorera mu mucyo kandi bafite umurongo ufatika w’ahazaza h’uburezi bwifuzwa”.

Guillard wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Australia yatangaje ko aya mafaranga yakusanyijwe mu nama y’abaterankunga mu burezi ku rwego rw’isi yateraniye mu Bubiligi mu kwezi kwa 6/2014.

Iyi nkunga ihabwa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ariko bigaragaza iterambere n’ubushake mu guhindura uburezi nk’uko yakomeje abitangaza.

Iyi nama iriga ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose nyuma y'umwaka wa 2015.
Iyi nama iriga ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose nyuma y’umwaka wa 2015.

Minisitiri w’Uburezi, Prof Silas Lwakabamba, yatangaje ko n’ubwo uburezi bwo mu Rwanda bukirimo ibibazo bitandukanye birimo abana bakiva mu mashuri, uburezi butaragera kuri bose ndetse n’ireme rikiri hasi, ariko aya mafaranga yagiye abafasha kugira byinshi bahindura.

Ati “Kugira ngo duhabwe aya mafaranga baduha intego tugomba kugeraho mu burezi twayigeraho nibwo bahita baduha inkunga kandi n’ubwo hari ibibazo tuba tugifite baba babizi ahubwo bakaduha ikigero bifuza iyo tukigezeho mu gukemura ibibazo nabo baduha inkunga”.

Iyi nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali ihuriwemo n’impuguke zitandukanye mu burezi ku rwego rw’isi no muri Afurika, iriga ku burezi bwifuzwa nyuma ya 2015, hakaba hifuzwa ko hatezwa imbere uburezi bw’abakobwa bukiri inyuma ndetse n’ireme ry’uburezi rigikomeza kuba hasi.

Emmanuel N Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ireme ryava he Mwalimu ahembwa ubusa?

Bobo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Bazibuke na mwalimu uzigisha. Ibaze kuba warakosoye ibizamini bya leta, amanota yabyo agasohoka utarabona utwo ugenerwa nk’undi munyajiraka wese. Mutubarize reb&wda impamvu kugeza ubu

PIERRE DAMIEN HANYURWIMFURA yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

aya mafaranga aziye igihe bityo ireme ry’uburezi ndets n’ibikoreshp bimwe na bimwe byari bidahagije ku mashuri amwe namwe bigiye kuha rugari abana maze uburezi butere imbere muri byose

gwendal yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka