Rutsiro: Abanyeshuri barakangurirwa kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru w’intwari wizihijwe tariki 01/02/2013, yatanze ikiganiro mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bumba, akangurira abanyeshuri kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bagaca ukubiri n’ubugwari.

Muri icyo kiganiro, Byukusenge yavuze ko abanyeshuri kimwe n’ibyiciro by’abantu bose bikwiye kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, n’abanyeshuri badasigaye inyuma.

Yavuze ko ari ngombwa gusobanurira abo banyeshuri ubutwari icyo ari cyo n’ibiranga intwari kuko ari bo bazavamo intwari nziza z’ejo hazaza babikesheje ibikorwa bazageraho by’indashyikirwa.

Umuyobozi w'akarere yakanguriye abanyeshuri kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari bagaca ukubiri n'ubugwari.
Umuyobozi w’akarere yakanguriye abanyeshuri kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bagaca ukubiri n’ubugwari.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye abo banyeshuri ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma bitwa ibigwari. Ababwira ko ikigwari ari umunyeshuri utita ku masomo, utagira ikinyabupfura agasuzugura n’ubuyobozi bw’ikigo, mu gihe intwari ari umunyeshuri wubaha, ugira ikinyabupfura, ubona amanota meza ndetse akabana neza n’abandi.

Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya Bumba giherereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, na bo ngo biyemeje kugira umwete mu byo bakora, baharanira iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Alice Umuhoza, yavuze ko agomba gufatira urugero ku banyeshuri b’i Nyange babaye intwari, ashishikariza bagenzi be kwirinda ivangura ahubwo bakarangwa n’ubumwe.

Mu myigire ye, Umuhoza arateganya kwiga cyane kugira ngo azatsinde neza ndetse azakorere n’igihugu agamije kugiteza imbere.

Insanganyamatsiko y’umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu muri uyu mwaka wa 2013 iragira iti: “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’Iterambere”.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka