Rusizi: WDA ifatanyije n’abahanzi batandukanye barakangurira abantu kwitabira imyuga

Ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imyuga n’ubumenyingiro (WDA) gifatanyije n’abahanzi batandukanye bakoze igitaramo cyo gushishikariza Abanyarusizi kwitabira imyuga kuko ngo ubumenyi ngiro ariwo musemburo w’iterambere.

Muri uyu muhango wabaye tariki 17/11/2013, abahanzi batandukanye hamwe n’abakozi b’ikigo cya WDA berekanye ko mu bihugu byateye imbere nta kazi gasuzugurwa babasaba gukura amaboko mu mifuka bayerekeza mu kazi k’imyuga, kuko ngo nabo ubwabo bamaze gutera imbere kubera umwuga wo kuririmba.

Imbaga nyamwinshi yanejejwe n'abahanzi batandukanye baje kubakangurira gahunda yo gukora imirimo y'imyuga.
Imbaga nyamwinshi yanejejwe n’abahanzi batandukanye baje kubakangurira gahunda yo gukora imirimo y’imyuga.

Kugeza ubu ngo hari ingero nyinshi zigaragaza ko mu Rwanda uwakoze akazi k’umwuga neza kamuteza imbere kuruta uko bakwicara barindiriye akazi batazi aho kazaturuka. Aba bahanzi kimwe n’abakozi ba WDA bavuga ko hari abantu benshi bicaranye diplome ariko babuze akazi aha bakaba babasabye kwitabira akazi k’imyuga kuko gateza imbere uwagakoze.

Abasore benshi biyumvamo impano z’umwuga w’ubuhanzi bahawe amahirwe yo kwandikwa bakazarushanwa n’abandi bo mu tundi turere maze bane bazaba aba mbere muri buri karere bakazajya kwiga mu ishuri rya WDA rizafungura muri Mutarama mu karere ka Rubavu.

Abo ni abasore bari guhatanira kuzajya kwiga umwuga w'ubuhanzi mu ishuri rya WDA.
Abo ni abasore bari guhatanira kuzajya kwiga umwuga w’ubuhanzi mu ishuri rya WDA.

Aba banyeshuri ngo baziga imyuga itandukanye ikubiyemo ubucuranzi n’ubuhanzi bushingiye ku kurimba, muri uyu muhango kandi ikigega cya SDF (skills development fund) kiri muri WDA ngo kizongera ubumenyi n’ubushobozi abantu bifitemo impano zitandukanye hagamije gukoresha ubushobozi bwihishe muri bo.

Abazaba bemerewe gusaba iyi gahunda ni abatanga amahugurwa ba Leta, ibigo bifashwa na Leta bitanga amahugurwa, amashyirahamwe na za koperative , imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by’igenga imbere y’amategeko no mu byubukungu.

Knowless ari gusobanura uko umwuga w'uburirimbyi wamuteje imbere.
Knowless ari gusobanura uko umwuga w’uburirimbyi wamuteje imbere.

Aha ngo bazajya bakora imishinga runaka SDF ibatere inkunga y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 60 na miliyoni 6 zitagaruzwa aha ariko ngo ugomba kuba uzwi neza nkinyanga mugayo usorera Leta nta madeni ufitiye ibindi bigo n’ibindi.

Mutangana Frederic uhagarariye IPRC West avuga ko kuba Leta ishigikiye iterambere ry’imyuga ngo abantu bari bakwiye kuryitaho bakiga amashuri y’imyuga kuko aricyo cyerekezo cyejo hazaza.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye gahunda yo gushishikariza abaturage gahunda yo gukora akazi k'imyuga.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye gahunda yo gushishikariza abaturage gahunda yo gukora akazi k’imyuga.

Aha nawe avuga ko mu bihugu byateye imbere nk’Ubushinywa, Amerika n’ibindi kugeza magingo aya abakora akazi k’imyuga aribo bahagaze neza mu by’ubukungu aha akaba akangurira abantu guhaguruka bagakoresha amaboko yabo bibanda ku kazi k’umwuga bagaha agaciro aho kugasuzugura.

Muri uyu muhango hagaragayemo abahanzi nka Jay Polly, Tom Close, Knowles, Dream Boyz na Rider Man.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka