Rusizi: Abarimu bahuguwe ku mikoreshereze y’ururimi rw’amarenga

Abarezi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Rusizi batangiye amahugurwa yo kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango bazabashe kwigisha abana bafite ubuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda y’uburezi budaheza.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’umushinga wa Handicap International yaje agamije guca ibintu byinshi bitandukanye bibangamiye abana bafite ubumuga aho ababyeyi babo babahaga akato bakavutswa uburenganzira bwabo banga ko bajya kwiga nk’aband;i nk’uko bitangazwa na Alex Rusesabahizi umuhuzabikorwa wa Handicap International mu karere ka Rusizi.

Aya mahugurwa yahawe abarezi 40 bo mubigo by’amashuri 10 biri gukorerwaho igerageza aho abana bafite ubumuga batangiye kwigana n’abagenzi babo bafite ingingo nzima ariko hagakoreshwa indimi ebyiri: urw’amarenga n’izindi zisanzwe.

Aba barezi bahuguwe bavuga ko aya mahugurwa afite akamaro kuko azatuma abana bafite ubumuga batongera kwiheba bavuga ko ari ibicibwa mu muryango nyarwanda. Ikindi ngo bituma abarezi n’abana bamenya uru rurimi rw’amarenga bityo babonye abo bazajya baganira bitabagoye.

Abarezi bahabwa ubumenyi ku rurimi rw'amarenga.
Abarezi bahabwa ubumenyi ku rurimi rw’amarenga.

Imbogamizi zigaragara muri uyu mushinga ni imyumvire mike y’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ariko bakanga kubazana mu mashuri , kutagira abarimu b’inzobere mu bijyanye n’amarenga , ibikoresho bidahagije n’ibindi, akaba ari muri urwo rwego abahuguwe basabwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bakabwigisha n’abandi.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ururimi rw’amarenga, abarimu basabwe ko mbere yo kujya mu ishuri cya gihe abanyeshuri bahurizwa hamwe ngo bagomba kujya babanza kwiga nibura ijambo riwe gusa ry’ururimi rw’amarenga kugirango abanyeshuri n’abarezi barusheho kurucengera.

Kugeza ubu mu karere ka Rusizi hari ibigo 10 byo mu mirenge ya Mururu, Giheke, Bugarama na Gashonga byatangijweho umushinga wo kwigisha ururimi rw’amarenga ari nabyo bizabera abandi urugero mu gukwirakwiza iyi gahunda ku basigaye.

Uyu mushinga kandi ngo watangiye ibikorwa byo gushakira insimbura n’inyunganirangingo abana bamugaye. Mu rwego rw’uburezi, abarimu 60 barahuguwe 80 bakazahugurwa muri uyu mwaka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka