Rulindo: Abana bafata ifunguro ku ishuri bagera kuri 91.64%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru buratangaza ko umubare w’abanyeshuri bo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bafata amafunguro ya ku manywa ku ishuri wiyongereye muri uyu mwaka wa 2015, ukaba ugeze kuri 91,64%.

Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Rulindo, abana babasha gufata ifunguro rya ku manywa ku bigo by’amashuri batsinda neza kurusha abatabona iri funguro.

Akaba ari muri urwo rwego ibigo by’amashuri byo muri aka karere byashyize imbaraga muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku bigo by’amashuri ku manywa, ku buryo muri uyu mwaka wa 2015 ibigo bigaburira abana ifunguro rya ku manywa wiyongereye kurusha umwaka ushize, aho uyu mubare wari munsi ya 80% mu mwaka wa 2014.

Abanyeshuri 91,64% nibo bafata amafunguro ku ishuri mu ntangiriro za 2015.
Abanyeshuri 91,64% nibo bafata amafunguro ku ishuri mu ntangiriro za 2015.

Raporo irambuye yashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki ya 10/0/2015 ikaba igaragaza ko hari ibigo bigera kuri 48 bya gahunda y’uburezi bw’ibanze y’imyaka 9 na 12 bigaburira abana ku bigo by’amashuri.

Hafashwe kandi ingamba z’uko mu cyumweru gitaha tariki ya 16/02/2015 ibigo bisigaye bizaba biha abanyeshuri ifunguro rya ku manywa mu rwego rwo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye kurushaho gutsinda neza, kimwe n’abaturuka kure y’ibigo bigaho.

Kugeza ubu amafaranga asabwa n’ibigo by’amashuri kugira ngo umwana abashe gufata ifunguro rya ku manywa ari ahagati y’ibihumbi 9 n’ibihumbi 10, cyangwa se umubyeyi utabashije kuyabona akaba yazana ibyo kurya mu rwego rwo guha amahirwe umwana we yo gusangira n’abandi ku kigo.

Mu rwego rwo kwagura no koroshya iyi gahunda kandi ibigo by’amashuri bisabwa kugira uturima tw’ishuri, aho tuzajya duhingwamo imboga n’ibindi bizajya bifasha kunganira ababyeyi kubona ifunguro ry’abana ku bigo by’amashuri ku manywa.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni byiza bibere abandi urugero

roger yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka