Ruhango: Transparency iragaya ababyeyi kudakurikirana imyigire y’abana babo

Umuryango Transparency Rwanda urasaba ababyeyi guhaguruka bagakurikirana imyigire y’abana babo, kuko byamaze kugaragara ko akenshi abana bahura n’ibibazo kubera ababyeyi baba barahariye gahunda zose abarezi, ibi bakaba bituma ireme ry’uburezi ridindira.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 06/10/2014 mu muhango wo kugaragaza igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere Groupe Scolaire Nyamagana mu karere ka Ruhango ifite izabafasha guteza imbere ireme ry’uburezi.

Nyuma yo kugaragaza iri genamigambi ababyeyi ndetse n’umufatanyabikorwa wabo Transparency Rwanda ishami ryayo rishinzwe uburezi, ababyeyi bagaragaje ibyishimo ku bigiye gukorerwa abana ariko basabwa ko nabo batagomba kujya kure y’ibi bikorwa, bagashyira imbaraga mu gukurikirana abana babo.

Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y'abana babo.
Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y’abana babo.

Francine Umurungi ushinzwe iterambere n’ubuvugizi muri Transparency Rwanda, yagaragaje ko mu gihe bamaze binjiye muri gahunda y’uburezi, bamaze kubona ko ababyeyi batagira uruhare mu gukurikirana imyigire y’abana babo, ahubwo ugasanga babihariye ababarezi gusa, akabasaba kugira icyo bakora.

Ati “birabaje kubona umubyeyi mu bushobozi buke yikokora agatanga amafaranga y’ishuri, ariko ntafate akanya gato ngo akurikirane imyigire y’umwana we. Turakangurira rero ababyeyi guhaguruka bakita ku myigire y’abana babo”.

Bakarere Kezia, umuyobozi wa GS Nyamagana, avuga ko kuva aho batangiriye gukorana n’uyu mushinga wa Transparency Rwanda hari byinsi bigenda bihinduka mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Avuga ko Transparency yabafashije mu gucunga neza umutungo, gutegura igenamigambi bagomba kugenderaho n’ibindi babona ko ari inzira nziza ibaganisha ku ireme ry’uburezi.

Ababyeyi ngo baheruka bishyura amafaranga y'abanyeshuri gusa.
Ababyeyi ngo baheruka bishyura amafaranga y’abanyeshuri gusa.

Umushinga wa Transparency Rwanda mu burezi, ukorana n’ibigo 7 mu karere ka Ruhango, ukaba ukorana n’ibigo 70 ku rwego rw’igihugu, ahanini ukaba wibanda ku kureba niba amafaranga Leta itanga ku banyeshuri biga muri 9years basic education akoreshwa neza, ndetse no gukurikirana niba ababyeyi bagira uruhare mu myigire y’abana babo, akaba ari umushinga uzamara imyaka ibiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka