Nyanza: Itorero ry’igihugu ryagejejwe mu mashuli abanza n’ayisumbuye

Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza watangije gahunda y’itorero ry’igihugu mu mashuli abanza n’ayisumbuye yo muri uwo murenge kugira ngo abana batangire kwigishwa kugira indangagaciro na kirazira bakiri bato.

Mu muhango wo gutangiza iyo gahunda tariki 26/03/2013, byasobanuwe ko itorero rifatwa nk’irerero intore zigomba kuboneramo ubumenyi bujyanye na kirazira n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Izo nyigisho zizajya zihabwa abanyeshui n’abarezi ziyongere ku bumenyi basanzwe bafite ndetse n’ubwo bahabwaga mu masomo atandukanye biga mu ishuli.

Rugerinyange Francois, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Nyanza yabwiye izo ntore ko zigomba kugira imyitwarire y’umuntu watojwe bakazavamo abagabo bafitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Iruhande rw’imibare, ubugenge n’indimi mwiga mu ishuri muzahashyire ubupfura n’ubunyangamugayo, ubuzima, n’ubumuntu biranga uwatojwe indangagaciro na kirazira”.

Gahunda y'itorero ry'igihugu yegerejwe ibigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye.
Gahunda y’itorero ry’igihugu yegerejwe ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yasabye urubyiruko gufasha ubuyobozi gukomeza kubungabunga ubutore bagera ikirenge mucya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iri torero ryo mu mashuri abanza n’ayisumbuye rije risanga iry’intore ziri ku rugerero ubu ziri mu bikorwa bitandukanye byo kubakira amazu abatishoboye, kwigisha abantu bakuru gusoma kwandika no kubara n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Mu karere ka Nyanza gahunda yo gutangiza itorero ry’igihugu mu bigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye bimaze gukorerwa mu mirenge 10 igize ako karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’ubundi igiti kigororwas kikiri gito abana nibatoze kugira indangagaciro na kirazira bakiri bato bizabafasha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza n’abafitiye igihugu akamaro.
Iyi gahunda ni ukureba kure ku bayobozi b’u Rwanda n’andi mahanga akwiye kubyigiraho

Munyazikwiye yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka