Nyanza: Abarimu biyemeje kuba abigisha b’amahoro bahereye kubo barera

Abarimu bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo basoje amahugurwa ku kwimika amahoro arambye mu Rwanda, baratangaza ko biyemeje kuba abigisha b’amahoro bahereye ku bana basanzwe barera.

Ibi baitangarije mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ryimukanwa rigaragaza mu buryo bw’amagambo n’amafoto uburyo bwo kwimakaza amahoro arambye, kuri uyu wa Gatanu tariki 7/3/2014.

Umwe mu barimu bahuguwe ahabwa impamyabumenyi ye.
Umwe mu barimu bahuguwe ahabwa impamyabumenyi ye.

Iri murikabikorwa ryimukanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera mu nzu mberabyombi y’ishuli rya Ecole des Sciences de Nyanza. Ryitabirwaga n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abarimu kugira ngo bazashobore gutoza umuco w’amahoro abana barera.

Iki cyiciro cy’abarimu cyibataweho cyane mu bahuguwe, kuko bafite uruhare runini mu kuba bakwigisha abana barera umuco w’amahoro bakanawukurana bawutoza abandi.

Hifashishijwe uburyo bw’amagambo n’amafoto, iri murikabikorwa ryimukanwa ryagaragazaga amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside mu gihe cyayo na nyuma yayo hakerekanwa uburyo igihugu cyitaye ku kubaka amahoro arambye.

Imwe mu mpamyabumenyi zatanzwe ku bahuguwe.
Imwe mu mpamyabumenyi zatanzwe ku bahuguwe.

By’umwihariko abarimu bahuguwe ku bijyanye n’intego zaryo zirimo kubaka amahoro, bavuga ko bagiye guhera ku bana bigisha mu bigo by’amashuli bakabakundisha gukunda amahoro kuko ntacyo atwaye ugereranyije n’ingaruka amakimbirane ateza mu bantu.

Annonciata Niyigena, umwe mu barimu bigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Mater Dei mu karere ka Nyanza wahuguwe, avuga ko nawe ubwe yamugiriye akamaro.

Agira ati: “ Abarimu ni abantu bafite umwanya ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kuko abana bigisha babiyumvamo ndetse n’ibyo bavuze bakabifata nk’ihame.”

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza iri murikabikorwa ryimukanwa ku kubaka amahoro arambye.
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza iri murikabikorwa ryimukanwa ku kubaka amahoro arambye.

Ngo kuba amahugurwa nk’aya ku kwimakaza amahoro aribo bayahawemo umwanya munini bizagira ingaruka nziza kubana bigisha babatoze gukunda amahoro ndetse no kuyakundisha abandi bityo bigire umusaruro mwiza.

Madamu Mukankubito Immaculee umuyobozi wungirije mu Kigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP) nawe avuga ko abarimu bafite uruhare runini mu kubaka indangagaciro mu bana barera.

Ati: “Urebye uburyo bwifashishije bushingiye ku buhamya, ibihangano ndetse n’ibiganiro mpaka byoroheye abarimu kurushaho gucengerwa n’umuco wo kubaka amahoro.”

Uyu muyobozi mu kigo cya IRDP avuga ko buri wese uruhare rwe rukenewe mu kubaka amahoro ngo kuko asaba inzira ndende umuntu umwe cyangwa itsinda ryabo batakwigezaho badafatanyije n’abandi.

Iri murika ryimukanwa ndetse n’aya mahugurwa byose byateguwe na AEGIS Trust ku bufatanye na IRDP, Radio la Benevolencija benshi bazi ku izina rya Musekeweya hamwe na USC Shoah Foundation basanzwe bafite intego yo kubaka amahoro arambye mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka