Nyamasheke :Barasaba Leta gushyira ururimi rw’amarenga mu mashuri yose

Bamwe mu barimu n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke barasaba Leta ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri yose yo mu gihugu kugira ngo intego yayo yo kugira uburezi budaheza igerweho.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2014ubwo abashinzwe uburezi mu mirenge basuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mwezi cyakataje mu gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi budaheza , ku bufatanye na Handicap Interanational.

Uwamariya Charlotte ni umwarimu mu mwaka wa kabiri mu ishuri rya Mwezi, avuga ko mwarimu ari umubyeyi kandi ukwiye kureberera abana bose kandi bakamwiyumvamo, bityo akaba akwiye kuba avuga indimi zose abana bisangamo cyane cyane n’abafite ubumuga.

Agira ati “umurezi arangwa no kwitanga n’ubushake bityo agomba gukora kugira ngo abana bose bamwibonemo, bityo mu kubwira abana bose bakumva ni nabwo nabo ubwabo babasha gusabana buri mwana wese akumva ari kumwe n’umubyeyi kandi akabana na bagenzi be bahuje byose”.

Abana bari kwigishwa ururimi rw'amarenga i Mwezi.
Abana bari kwigishwa ururimi rw’amarenga i Mwezi.

Uwineza Agnesta ushinzwe uburezi mu murenge wa Cyato avuga ko kuba hari henshi ubu bumenyi butaragera ari ikibazo gikwiye gushyirwamo ingufu, kandi ngo imbogamizi abarezi benshi bagira ni ukubura amahugurwa kuri uru rurimi rw’amarenga n’uburezi budaheza by’umwihariko.

Agira ati “iyi ni gahunda igamije kudaheza umuntu wese, kandi natwe abenshi tubura amahugurwa, tubonye ko hari abamaze kubigeraho natwe niyo ntego mu kubishyira mu bikorwa”.

Bazimaziki Desire ni umukozi wa Handicap International ushinzwe uburezi budaheza mu karere ka Nyamasheke avuga ko uburezi budaheza bukwiye kugera ahantu hose, ururimi rw’amarenga rukaba intwaro yo gutumatumanaho no gusabana kuri bose ndetse akaba ari nayo ntego yabo, gusa bakaba barabaye batangiriye ku bigo bigera ku 10, muri iyi gahunda.

Ibi ngo bituma hari benshi baba baraheze mu ngo kubera ubumuga bakaza ku ishuri kuko bumva ari nk’abandi bana.

Agira ati “twari dufite abafite ubumuga bagera kuri 89 dutangira none abasaga 305 bamaze kugana ishuri, bigaragara ko n’ahandi nibihagera hari benshi bazagana ishuri, bikazafashwa n’ubu buryo bwashyizweho bw’amatsinda y’uburezi budaheza, no kwigisha mu mashuri yose ururimi rw’amarenga”.

Ikigo cya Mwezi ni kimwe mu bigo bikomeje gukorwaho ingendo shuri ku kuba indashyikirwa mu bigo bikataje mu gushyira mu bikorwa uburezi budaheza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka