Nyamagabe: KGAS mu rugamba rwo guhanura abanyeshuri b’abakobwa

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa St Nicolas Cyanika ruri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko ubujyanama bahabwa n’umushinga ugamije gukumira ko abana b’abakobwa bata ishuri (Keep Girls at school/KGAS) buri kugenda butanga umusaruro haba mu guhangana n’impamvu zatuma batwara inda zitateguwe bakareka ishuri ndetse no kugira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Niyirora Marie Grâce wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri GS St Nicolas Cyanika avuga ko abajyanama babo babaha ubumenyi ku buzima bw’imyororokere rimwe na rimwe ababyeyi babo badatinyuka kubaha, bikabarinda ko abahungu babaha amakuru atariyo bagamije kubareshya.

Ati “Baratwigisha ngo ntihakagire abahungu badushuka kuko ababyeyi hari ibyo bagira isoni zo kutubwira. Urugero nk’abahungu bakatubwira ngo iyo uzanye ibishishi cyangwa iyo uri mu mihango ukababara ugomba gukora imibonano mpuzabitsina ugakira. Tukabaza Mentor (umujyanama) ese nibyo, akatubwira ati hoya sibyo ahubwo ni ikikubwira ko umukobwa akuze”.

Bamwe mu bakobwa bakorana n'umushinga Keep Girls at school n'umujyanama wabo.
Bamwe mu bakobwa bakorana n’umushinga Keep Girls at school n’umujyanama wabo.

Mukawera Ruzindana Julienne, umurezi akaba n’umujyanama w’abakobwa muri GS St Nicolas Cyanika avuga ko abana b’abakobwa bamaze kujijuka nyuma y’umwaka bamaze bahabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere banakangurirwa kwigirira icyizere, bikaba biri no gutanga umusaruro mu gutuma badata amashuri.

“Tubagira inama ku bijyanye n’imyororokere, ku bijyanye n’uburyo bakwigirira icyizere n’uko bakwifata mu gihe bahuye n’ikibazo. Abana b’abakobwa bamaze kujijuka, ngira ngo umwaka ushize twagize drop-out (kuva mu ishuri) y’abana nka barindwi, ariko ubu nta bari kuvamo,” Mukawera.

Uyu mushinga wa KGAS uterwa inkunga n’ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) ry’ igihugu cy’Ubwongereza binyuze muri Care international, bigashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Ubwo yasuraga abakobwa bagerwaho n’uyu mushinga muri GS St Nicolas Cyanika kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/06/2014, Lynne Featherstone, umuyobozi muri ministeri ishinzwe iterambere mpuzamahanga mu gihugu cy’Ubwongereza, yashimye uyu mushinga ugamije guharanira ko abakobwa badata amashuri, anashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu uburyo bukomeje guharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa.

Lynne Featherstone aganira na Guverineri Munyantwali Alphonse muri GS St Nicolas Cyanika.
Lynne Featherstone aganira na Guverineri Munyantwali Alphonse muri GS St Nicolas Cyanika.

Ati “KGAS ni umushinga mwiza cyane. Ndashimira Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare mu kongerera ingufu abagore n’abakobwa mu buyobozi. Ibyo nabonye uyu munsi ni indi ntambwe mu guharanira ko abakobwa badata amashuri, badatwara inda zitateguwe”.

Akomeza avuga ko abakobwa bafite intumbero nziza ariko kugira ngo bazagere ku ndoto zabo z’ejo hazaza basabwa gukora cyane.
Uyu mushinga wo gufasha abana b’abakobwa ngo badata amashuri ukorana n’abiga mu cyiciro rusange gusa, uramutse ugeze no mu biga mu mashami anyuranye bikaba byatanga umusaruro kurushaho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka