Nyabihu: ICK irakora ubushakashatsi ku mibereyo y’abimuwe muri Gishwati

Ribinyujije mu kigo cyaryo gishinzwe ubushakashatsi Centre Universitaire de Recherche et de Professionalisation, Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye ubushakashatsi bwo gusesengura imibereho y’abantu bagenda bimurwa n’ibikorwa binyuranye mu duce runaka.

Mu karere ka Nyabihu harakorwa ubushakashatsi ku baturage bimuwe muri Gishwati no mu nkengero zayo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gutuza abantu mu midugudu ahantu hatari mu manegeka.

Ubu bushakashatsi ngo bugamije kureba ishusho mbonera y’imiturire y’abantu bimurwa ahantu bajyanwa ahandi; nk’uko twabitangarijwe na Dr Marie Paul Dusingize, umwarimu muri ICK, akaba n’umwe mu bakora ubwo bushakashatsi.

Dr Marie Paul avuga ko bareba ibyo abimuwe bunguka n’ibyo bahomba mu mpande zombi, yaba ku ruhande rw’aho bimuwe cyangwa urw’aho bimukiye.

Yongeraho ko intego nyamukuru y’ubu bushakashats, ari ukugira ngo hamenyekanishwe imibereho nyakuri abo bimuwe babayemo ugereranije n’iyo bari barimo kugira ngo iryo yimurwa ry’abo bantu ribungabunge kurushaho imibereho myiza y’abimuwe.

Mu karere ka Nyabihu, bagenda basura uduce tw’imirenge itandukanye ifite aho ihuriye na Gishwati nka Bigogwe, Jenda na Rambura. Uretse Nyabihu ubu bushakashatsi bureba n’uduce tw’akarere ka Rubavu.

Ubu bushakashatsi bwatangiye muri Kamena 2012 bikaba biteganijwe ko buzasoza muri Gicurasi 2015.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka