Nyabihu: ASEF izakoresha amadorari 7060 mu kurihirira abana batishoboye

Umushinga w’Abanyamerika witwa African Students’ Education Fund uzakoresha amadolari y’Amerika 7060 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 5) mu gihembwe cya mbere urihira abana batsinze neza ibizamini bya Leta batishoboye mu Karere ka Nyabihu.

Kuwa 20/01/2015, nibwo abanyeshuri 34 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abatsinze neza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bahawe ibikoresho by’ishuri, by’isuku ndetse na Matola bikenerwa n’umunyeshuri, biherekejwe n’ibaruwa bazajyana ku bigo byabo yemeza ko umushinga ASEF uzabarihirira.

Bimwe mu bikoresho bahawe n’uyu mushinga hitegurwa itangirwa ry’amashuri harimo ibikenerwa ku ishuri byose nk’amakaye, ibikapu, amakaramu, ibitambaro by’amazi, impapuro z’isuku, amasabune, matola, n’ibindi.

bamwe mu bana bazarihirwa na ASEF hamwe n'ababyeyi babo.
bamwe mu bana bazarihirwa na ASEF hamwe n’ababyeyi babo.

Nk’uko bitangazwa na Ndayisaba Félix, umukozi ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyabihu, ngo abanyeshuri batoranyijwe bari abakene batsinze neza ibizamini kandi ababyeyi babo bakaba babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe.

N’akanyamuneza kagaragara ku maso, Nyirandikubwimana Marie Josée, umubyeyi ufite umwana watsinze amashuri abanza ugiye kujya mu yisumbuye, avuga ko yashimishijwe n’uko uyu mushinga wafashe umwana we akaba azabasha kwiga.
Yongeraho ko we yumvaga ko kwiga kuri uyu mwana we bitazashoboka bitewe n’amikoro make.

Bimwe mu bikoresho byahawe abana ASEF izafasha.
Bimwe mu bikoresho byahawe abana ASEF izafasha.

Ubusanzwe uyu mubyeyi arihirwa ubwisungane mu kwivuza kuko ari umukene uri mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, kandi afite abana 5 harimo 2 biga mu mashuri abanza n’undi wa 3 uzarihirirwa n’uyu mushinga watsindiye kujya mu mashuri yisumbuye.

Uyu mubyeyi avuga ko ashima Imana yemeye ko umwana we atoranywa ngo arihirwe n’umushinga kuri we asanga ari igisubizo cy’Imana. Ashima kandi n’ubuyobozi bw’igihugu bwita ku bakene binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Nyirandikubwimana ngo ntiyari azi ko umwana we azabasha kwiga kubera amikoro make.
Nyirandikubwimana ngo ntiyari azi ko umwana we azabasha kwiga kubera amikoro make.

Uyu mushinga ASEF wari usanzwe ufite abana 38 urihirira mu Karere ka Nyabihu. Muri uyu mwaka hakaba hagiye kwiyongeraho abandi 34 batsinze neza ibizamini bya Leta ariko bafite ababyeyi batishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwishimira cyane iki gikorwa aba bafatanyabikorwa bakoreye bamwe mu baturage bo muri aka karere hagamijwe kubafasha kugira imibereho myiza no gutera imbere, nk’uko Ndayisaba yabigarutseho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka