Ntibyumvikana uko abanyeshuri barwara amavunja hari umurezi – Sembagare

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri ako karere ndetse n’abarimu kumenya abanyeshuri barera kuko ari byo bizatuma bagira imyitwarire myiza, bakagira n’isuku.

Sembagare avuga ibi mu gihe bimwe mu bigo by’amashuri, cyane cyane mu mashuri abanza, hagiye bagaragara abanyeshuri bafite umwanda ku buryo usanga barwaye n’amavunja.

Uyu muyobozi avuga ko ibyo biba kubera ko abayobozi cyangwa abarimu bo kuri ibyo bigo by’amashuri baba barangaye cyangwa bari mu zindi gahunda zitari ukurera.

Agira ati “Ntabwo byumvikana ukuntu abana mu ishuri barwara amavunja hari umurezi ubarera, hari umuyobozi w’ikigo, hari inama y’ababyeyi! Ibyo byose biba byerekana ko abantu bari mu zindi gahunda”.

Sembagare asaba abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarezi kugenzura isuku y'abana.
Sembagare asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi kugenzura isuku y’abana.

Akomeza abwira abarimu n’abayobozi b’ibigo ko bagomba kumenya abana bigisha, bakamenya uko bateye ndetse n’imyitwarire yabo bityo bikabafasha kubarera uko bikwiye.

Agira ati “Abana bari imbere yacu bayobozi, turabazi? Aho ntituvuga ngo nyobora ikigo kirimo abana 1500 gusa, uwo mubare ukaba uri mu mutwe ariko ba bana utabazi! Ese umwana utareba neza uramuzi? Umwana wigunga mu gihe abandi bari gukina uwo uramumenya? Niba mutabazi rero nta buryo muzabafasha!”

Sembagare akomeza ababwira ko umurimo bakora w’uburezi ari uw’ubwitange “kuko nureba umushahara, niba ushaka amafaranga vuba wakora ubucuruzi bundi! Ariko kugira ngo uvuge ngo uri kurera abana utabarimo ntabwo wabishobora”.

Akomeza kandi asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu kujya bagira umwanya wo kugenzura abana kugira ngo barebe niba bafite isuku kandi banatozwe ikinyabupfuta. Ngo ibyo bagakwiye kujya biba buri gitondo iminota 10 mbere y’uko abanyeshuri binjira mu ishuri.

Agira ati “Mufate iyo minota 10 muganirize abana! Bateranire hamwe, buri mwarimu ahagarare imbere y’abana be, arebe ya suku, murebe ya mavunja, murenge ya misatsi, mugenzure! Noneho wowe umuyobozi w’ikigo utange impanuro wenda iminota itanu! Ariko abana mubatoze imyitwarire myiza”.

Abarimu kandi nabo basabwa kugira indangagaciro bakabera urugero rwiza abanyeshuri barera. Ikindi kandi ngo ni uko hagomba kubaho ubufatanye hagati y’abarimu, umuyobozi w’ikigo ndetse n’ababyeyi kugira ngo abana bagire isuku ndetse n’imyifatire myiza.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka