Nta kigo cy’amashuri gikwiye kubuza abanyeshuri kuvuga Ikinyarwanda - Dr Kayishema

Umuyobozi wungirirje mu nteko nyarwanda y’ururimi, Dr Kayishema Jean Marie Vianney, arihanangiriza ibigo by’amashuri usanga babuza abanyeshuri kuvuga Ikinyarwanda igihe bari ku ishuri ngo babashe kumenya izindi ndimi z’amahanga.

Kuba umwana yabuzwa kuvuga ururimi kavukire agashishikarizwa kuvuga izindi nkuko hari hamwe bigaragara mu mashuri ngo bituma abana bakura bumva ko ntacyo ururimi kavukire rumaze.

Mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK), ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’ururimi tariki 01/03/2014 umuyobozi wungirirje mu nteko nyarwanda y’ururimi yavuze ko ikibazo cy’ururimi rw’ikinyarwanda rugenda rwangirizwa cyahagurukiwe.

Yagize ati “Nibagende bige izo ndimi zindi banakore amatsinda yazo (club) ariko bibuza abana ngo batavuga ikinyarwanda ku ishuri kuko bituma bakura bazi ko ikinyarwanda gisuzuguritse, ko kugirango bavuge icyongereza bagomba kubanza kureka kuvuga Ikinyarwanda.”

Yakomeje avuga ko uwo muco uri muri bimwe mu bigo by’amashuri ari ugufopfa Ikinyarwanda ndetse ko bituma abana bakura baziko ari ururimi rudafite icyo rumaze.

Dr Kayishema abona kubuza abanyeshuri kuvuga ikinyarwanda ari ukugifobya.
Dr Kayishema abona kubuza abanyeshuri kuvuga ikinyarwanda ari ukugifobya.

Nkuko usanga byumvikana mu mvugo zitandukanye usanga Ikinyarwanda kivugwa kivangwamo indimi z’amahanga abandi bakakivuga ku buryo bugoretse.

Abantu bakuze usanga batishimira ubwo buryo kivugwamo ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko ibyo ari ukonona ururimi, bityo bagasaba ko byakosoka bikava mu mvugo.

Igiteye impungenge nkuko abaturage babivuga ngo nuko usanga abangiza Ikinyarwanda biganjemo abantu bize amashuri menshi, bamwe mu bayobozi ndetse nabatuye mu mijyi.

Mu gukemura iki kibazo, Dr Kayishema yavuze ko inteko Nyarwanda y’ururimi (academie y’Ikinyarwanda) imaze kurangiza igitabo cy’imivugire y’ikinyarwanda (Ntibavuga bavuga).

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje impungenge zuko Ikinyarwanda kiramutse cyemerewe kuvugwa mu mashuri byatuma izindi ndimi zitamenywa vuba, ariko bamarwa impungenge ko bazajya bazigira mu ma Club bakavugiramo ibyongereza ariko ntihagire uhanwa ngo kuko yavuze Ikinyarwanda kandi ari Umunyarwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mu mashuri hatangwa amabwiriza avuye mu nzego nkuru ngo dutoze abana kuvuga izo ndimi,ntabwo ikigo cy’ishuri ari cyo cyobyihangishaho,ahubwo se muzumve mu nama z’abo twitoreye,ibiganiro birangira abaturage batamenye ibyavuzwe kubera ivangavanga ry’indimi

kamabera yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

Tubaye abande ko abayobozi batabona kimwe ibijyanye n’indimi mu Rwanda! Harebamungu Matiyasi atiAbarimu n’abanyeshuli ntibemerewe kuvuga urundi rurimi ku ishuli atari icyongereza!!! Yabivugiye Nyagatare ngirango mu cyumweru gishize. None Kayishema nawe ati kirazira kubuza abana kuvuga ikinyarwanda ku ishuli. Hakwiye inteko idutekerereza igikwiye naho ubundi abana b’u Rwanda nta rurimi na rumwe bazamenya

Indimi yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

Ni byiza guteza imbere umuco w’ururimi. Leta nayo ubwayo igomba guteza imbere abikorera ku giti cyabo,bakora ku muco.

DUWA yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

Muzaze muri Gasabo District babahe urupapuro rw’imihigo y’ingo baduhaye nimusoma ikinyarwanda cyanditsemo muzumirwa.

Dukuze Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

ariko izo ndimi z’amahanga ntizakagombye kutubera imbogamizi zituma tutavuga ururimi rwacu karemano kuko kureka kuvuga ururimi rwacu bizatuma n’umuco wacu ucika kandi bitari bikwiye ko bibaho.

Ruth yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

Ahubwo se bkorerwa ubugenzuzi? Urugero rwa hafi jya kuri IFAK, jya i Nyamata mw’ishuri riri munsi ya Gare, urebe ko hari umunyeshuri ukuvugisha mu kinyarwanda!

Kuvuga ibyemezo ni byiza ariko gukurikirana uko bishyirwa mu mategeko bikaba ikindi kintu!

Mbilizi yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

ubundi se bazivanze bakazimenya ko n’abandi bazishobora aho gushidukira iby’abandi

nyanya yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka