Musanze: Umwana we yatsindiye kwiga atinya ko azafungirwa kubura ubushobozi

Umugore witwa Musanibawo Beatrice, avuga ko ubwo umwana we yatsindaga ikizamini cy’umwaka wa gatatu wisumbuye yagize ubwoba bwinshi kuko yumvaga atazabasha kumurihira ngo akomeze, kandi umubyeyi wese asabwa kujyana umwana we mu ishuri.

Uyu mugore utuye mu kagali ka Rwambogo, umudugudu wa Runyangwe, mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze uri mu kigero cy’imyaka 42, avuga ko afite abana babiri bose bari mu mashuri, gusa ngo ubwo umuhungu we yatsindaga yagize ibibazo.

Ati: “Umuhungu yaratsinze, bamwohereza kwiga muri Saint Andres i Kigali, naraye ntasinziriye, maze saa cyenda z’ijoro mpamagara umuyobozi w’umurenge arambwira ngo ninsinzire umwana aziga”.

Ati: “Mu by’ukuri numvise nta gisubizo ampaye, nkomeza kugira ubwoba numva bazamfunga cyangwa se bakampana ariko ibyari inzozi byambereye ibisubizo, maze umwana bamurihira igihembwe cyose”.

Musaniwabo Beatrice ari kwamamaza umuryango FPR kubera ko ngo niyo akesha ko abana be biga.
Musaniwabo Beatrice ari kwamamaza umuryango FPR kubera ko ngo niyo akesha ko abana be biga.

Avuga ko kuri ubu uyu mwana w’umuhungu ageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, naho umukobwa akaba ari mu wa kane, cyakora ngo biracyamugoye ariko ngo ashoboye kubabonera icyo bakeneye byose.

Kimwe mu byatumye uyu mubyeyi abasha kurera no kurihira abana be, ngo ni gahunda yo kwishyira mu mashyirahamwe aho yihuje na bagenzi be bahabwa inguzanyo na VUP none ubu ngo barakora bagatera imbere umunsi k’umunsi.

Agira ati “Mu nguzanyo twahawe nahinze ibirayi maze mbonamo ibihumbi 300 narashoye ibihumbi 100. Ibi byose navuga ko mbikesha umuryango FPR-Inkotanyi ufite ubwiganze mu buyobozi bw’igihugu. Izi gahunda zose niho zituruka”.

Avuga ko afite icyizere ko umwana we w’umukobwa nawe azarihirwa, kuko n’umukuru atari aziko yarihirirwa. Yongeraho ko ku mudugudu atuye, iterambere ryahasesekaye, kuko nyinshi mu ngo ubu zorojwe inka, abana bakaba banywa amata imirima bagafumbira.

Umurenge Musanze, ni umwe mu mirenge yari ikennye kurusha indi mu karere ka Musanze, maze wegerezwa gahunda y’imbaturabukungu VUP (Vision Umurenge Program) none ubu ngo ubuzima bw’abawutuye buri guhinduka k’uburyo bugaragara.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka