Musanze: INES-Ruhengeri ngo ishyize imbere ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Institute of Applied sciences) butangaza ko bwashatse ibikoresho bihagije n’abarimu bagomba gutegura abanyeshuri bakarangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo bagire umusanzu batanga mu gukemura ibibazo by’igihugu.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubunyamwuga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri wabereye ku cyicaro cy’ishuri mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 09/01/2015.

Abayobozi batandukanye na komite nshya y'abanyeshuri bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi batandukanye na komite nshya y’abanyeshuri bafata ifoto y’urwibutso.

Gusa, mu mwaka wa 2013 imibare dukesha Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko mu gihugu cyose habarurwaga kaminuza n’amashuri makuru 38, aya Leta yari 20 na ho ay’igenga yari 18. Muri uwo mwaka gusa hasohotse hafi ibihumbi 70.

Umubare w’abarangije kaminuza uragenda wiyongera uko umwaka utaha undi ukaza, abo bose bahurira ku isoko ry’umurimo ridakura ukurikije ingano y’abasohoka bigatuma umubare w’abataka ubushomeri nawo uzamuka.

Musenyeri Harolimana areba bimwe mu byo abanyeshuri bakora.
Musenyeri Harolimana areba bimwe mu byo abanyeshuri bakora.

Ariko abakoresha bagaragaza ko ubumenyi n’ubushobozi bw’abo banyeshuri barangiza buri hasi bityo kubona umukozi ushoboye bijya bigorana.

Habamenshi Innocent nawe yarangije muri 2013 muri INES-Ruhengeri, mu gashami ko gutunganya ibiribwa (Food Biotechnology). Kubera ikibazo cy’akazi kabaye ingume muri iyi minsi yagize igitekerezo cyo kwihangira umurimo ashinga uruganda ruciriritse rwo gukora imitobe n’inzoga.

Agira ati “Igitekerezo cyaje ubwo nabonaga hanze aha, abantu benshi nta murimo bafite kandi nanjye ndangije nta murimo mfite ibyo bintera kumva ko hari ikintu nakora kugira ngo uwo murimo uboneke mfashe Leta nanjye ubwanjye nifashije kuba nagabanya ubushomeri.”

INES-Ruhengeri ifite za laboratwari zifite ibikoresho.
INES-Ruhengeri ifite za laboratwari zifite ibikoresho.

Avuga kandi ko yakemuye ikibazo cy’amatunda yeraga agapfa ubusa mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu atuye none n’abaturage babona aho bagura hafi imitobe n’inzoga zikozwe ku buryo bugezweho.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’ubunyamwuga, abanyeshuri hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri bwatambagije abitabiriye uwo munsi mu mashami atandukanye ari nako abanyeshuri bamurika ibyo biga n’ibikoresho bakoresha birimo za laboratwari mu kongera ubumenyingiro.

Nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’iryo shuri, ngo ishuri rifite ibikoresho bihagije byo gufasha abanyeshuri gukora imyitozo-ngiro bakarangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo igihugu gifite.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyigiro, INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Fabien Hagenimana ashimangira ko ibyo byatumye bahindura icyerekerezo cy’imyigishirize bongere imbaraga mu bumenyingiro kugira ngo umunyeshuri wanyuze ku iryo shuri azajye arangiza afite ubushobozi bwo guhindura sosiyete atuyemo.

Ati “Ni uko twakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2008, tureba kaminuza zimaze kugera ku isoko ry’umurimo, tureba icyo abarangije kaminuza bageza ku iterambere ry’igihugu, usanga impapuro zimaze kuba nyinshi ariko abantu barijujuta ngo abo bantu barangije kaminuza nta kintu bari kutuzanira pe. Ubwo bushakashatsi butuma duhindura imyigishirize.”

Musenyeri wa Diyoseze-gatolika ya Ruhengeri, nyiricyubahiro Vincent Harolimana ashima inkunga Leta ibatera mu kwimakaza ubumenyingiro ariko yemeza ko inzira ikiri ndende bakurikije aho bifuza kugera.

Kuri uyu munsi kandi, komite nshya y’ihuriro ry’abanyeshuri INES-SU yararahiye, icyuye igihe ishimirwa imikoranire myiza yayiranze. Ubuyobozi bw’ishuri bwemeza n’inshya izakorana neza n’ubuyobozi bw’ishuri.

INES Ruhengeri yatangiye mu mwaka wa 2003, ubu ifite amashami ane yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka