Muri GS Gahurire biteze umusaruro mwinshi kuri gahunda yo kurira ku mashuri

Abanyeshuri biga mu ishuri rya GS. Gahurire ho mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma, bemeza ko bamaze kubona ibyiza bya gahunda iherutse gutangizwa yo kurira ku mashuri saa sita bagakomeza amasomo yabo aho gutaha saa munani batariye nka mbere.

Gahunda yo kurira ku bigo yatangiye mu bigo bimenyerewe nk’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yatangiye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2014, aho abana bagaburirwa saa sita nyuma bagakomeza amasomo kugera saa kumi bakabona gutaha iwabo.

Bamwe mu bana twasanze kuri GS Gahurire hamwe mu hatangiye iyi gahunda yo kurira ku mashuri saa sita, batubwiye ko ubu bakurikira amasomo yabo neza bitandukanye na mbere aho nyuma ya saa sita babaga bananiwe kubera inzara ndetse n’umunaniro.

Museveni Eric, uyobora abandi banyeshuri avuga ko nyuma yo kurya bakurikira amasomo n’imbaraga bisa naho ari mu gitondo kuko baba baruhutse kandi banariye.

Yagize ati “Twiteguye gutsinda neza amasomo, ibyo twiga nyuma ya saa sita turi kubyumva neza kuko tubyiga nta nzara n’umunaniro nka mbere. Iyi gahunda ni nziza kandi n’ababyeyi barayikunze kuko baduhaye amafaranga y’umusanzu babyishimiye.”

Iyo bamaze gufungura bagarukana imbara zo kwiga nyuma ya saa sita.
Iyo bamaze gufungura bagarukana imbara zo kwiga nyuma ya saa sita.

Abarezi bigisha kuri GS Gahurire bavuga ko nabo babona itandukanirizo ku myigire y’aba bana igihe bagaburiwe kuko ngo bigana ubushake kandi bakiga neza batananiwe cyangwa ngo babe basinzira kubera inzara nkuko byagendaga mu masaha ya nyuma ya saa sita mbere iyi gahunda itaratangira.

Umwizerwa Adolphe yagize ati “hari itandukanyirizo kuko ubundi wasangaga igihe bigaga kugera saa munani bataruhutse, mu masaha ya nyuma ya saa sita wasangaga basinzira bananiwe kuburyo wabonaga batarakurikiraga neza amasomo.”

Muri iyi gahunda bisa naho uku kurira ku ishuri ababyeyi aribo bazajya babigiramo uruhare runini batanga umusanzu w’amafaranga cyangwa ibiribwa bejeje kugirango hagurwe ibiryo bizajya bitunga aba banyeshuri.

Buri mubyeyi asabwa gutanga 200Rwf ku munsi, hanyuma hagakubwa n’iminsi abana baziga aho nko mu gihembwe umwana umwe azajya atangirwa n’umubyeyi we 10000Rwf.

Umubyeyi umwe twaganiriye kuri iyi gahunda yatangaje ko bayishimiye cyane kandi ko ngo nabo babona iri gutanga umusaruro kuko ubu ngo abana bava ku mashuri batananiwe bigatuma babona umwanya wo gusubira mu masomo yabo (etude).

Ku kijyanye n’ubushobozi bwo kubona umusanzu usabwa ku bana baturuka mu miryango ikennye cyane bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe batabona aya mafaranga, ngo iyo hari ufite ibishyimbo arabizana bakabarira ku giciro cya 500 Rwf ku kilo.

Ubuyobozi mu kigo GS Gahurire buvuga ko gutanga aya mafaranga byitabiriwe n’ababyeyi kuburyo nta kibazo kiragaragara gusa ngo ababyeyi baroroherejwe kuko batangaho make abatayafite yose bakagenda bayuzuza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amanotayabonye

Nshutiyase,Bardine yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka