Mudasobwa MTN yatanze muri ETO Nyamata ngo zizongera ireme ry’uburezi

Abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata (ETO Nyamata) mu karere ka Bugesera baravuga ko mudasobwa bahawe na MTN Foundation zije kubongerera ireme ry’uburezi muri iryo shuri.

Abo banyeshuri bemeza ko izo mudasobwa hamwe na internet y’umwaka wose bahawe bizabafasha gukora ubushakashatsi maze bagacukumbura mu masomo yabo biga bakabasha kumenya ibyo abandi bagezeho nabo bakabikora.

Umunyeshuri witwa Bimenyimana Peter yagize ati “kugirango tujye muri laboratwari basabaga ko tujya mu matsinda kandi mudasobwa imwe igakoresha abanyeshuri babiri cyangwa barenga, bikagorana”.

Abanyeshuri bo muri ETO Nyamata bakoresha mudasobwa bahawe na MTN.
Abanyeshuri bo muri ETO Nyamata bakoresha mudasobwa bahawe na MTN.

Abanyeshuri n’abarezi babo bavuga ko byari bibagoye kwigira kuri mudasobwa kuko zari nke, ko kuva umubare wiyongereye ari amahirwe kuri buri munyeshuri nkuko bivugwa na Bimenyimana Peter umwe muri abo banyeshuri.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, Irenee Nsengiyumva, yavuze ko ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata ari kimwe mu bigo by’imyuga by’ikitegererezo, ngo binagaragarira mu mitsindire y’abaharangiza ndetse n’ubumenyi basohokana.

Naho Sebahana John, umuyobozi w’ishuri rya ETO Nyamata yashimiye MTN kubera iyi nkunga ndetse anabizeza ko bazazibyazamo umusaruro ugaragara.

Yagize ati “Turishimye cyane kandi ndagira ngo mbizeze ko izi mudasobwa ziziye igihe ndetse ko tuzagerageza tukazibyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka kuko tuzajya tunazigishirizaho n’abaturage bo muri ako karere”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yasabye abanyeshuri kuzirikana ku mahirwe igihugu kiba cyabahaye, aho yasobanuye ko Leta ishyira imbaraga nyinshi muri aya mashuri y’imyuga mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kwigira.

Zulufati Mukaruniga wari uhagarariye MTN Foundation, yavuze ko impamvu bashyikirije iki kigo izi mudasobwa, ari uko ari ikigo kigaragaza umusaruro aho gitsindisha abana benshi.

Zulufati Mukaruniga wari uhagarariye MTN Foundation.
Zulufati Mukaruniga wari uhagarariye MTN Foundation.

MTN imaze guha mudasobwa ibigo 15 kandi si mu burezi gusa MTN itera inkunga kuko hari na gahunda yo kuvura ababana n’ubumuga bw’ibibari, aho abarenga 100 bamaze kurihirwa amafaranga yo kwivuza arenga miliyoni 34.

MTN kandi imaze kurihirwa amafaranga y’ishuri agera kuri miliyoni 51yatangiwe abanyeshuri barenga 100; nk’uko Zulufati Mukaruniga yabisobanuye.

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata kuri ubu ririmo abanyeshuri basaga 700, ribamo amashami atandatu harimo ubwubatsi, computer electronics, amashanyarazi, ububaji, ubudozi n’ubusuderi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muduhe number zabo

muhire desire yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka