Mu kwitegura CAN 2016, IPRC-South izatanga amasomo y’ubuntu

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’amajyepfo (IPRC-South), Dr. Barnabé Twabagira, avuga ko mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAN izabera no mu Karere ka Huye mu mwaka wa 2016, hari amasomo bazigishiriza ubuntu mu gihe cy’amezi abiri.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ngo bazatanga amahugurwa ku bakozi b’amahoteri baba abakora mu gikoni, abasasa n’abaseriva. Ibi ngo bizava mu bwumvikane bazagirana na ba nyir’amahoteri bwo kuboherereza abakozi babo ngo babigishe.

Uyu muyobozi anavuga ko atari mu bijyanye n’amahoteri cyangwa kwitegura CAN 2016 gusa bazagira iyi gahunda yo kwigishiriza ubuntu. Muri rusange, ngo bijyanye na gahunda y’igihugu y’umurimo, NEP (National Employment Programme) yo gutuma byibura Abanyarwanda ibihumbi 200 babona akazi buri mwaka.

Ati “ni ukugira ngo turebe wa muntu utarabashije kujya mu ishuri, cyangwa wa muntu wabashije kwiga ariko akaba adafite ubundi buryo bw’imibereho, kugira ngo tumwigishe umurimo mu gihe gitoya, hanyuma ajye kureba icyo yifasha.”

Icyapa cya IPRC South.
Icyapa cya IPRC South.

Aya masomo kandi ngo anyuranye n’ayo iri shuri risanzwe ritanga yo kwihugura mu myuga itandukanye mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ay’igihe cy’imyaka ine y’amashuri makuru. Anyuranye kandi n’ayo bateganya kuzajya batanga y’amashuri yisumbuye, kuko aya yose atangwa ku bantu babanje kwishyura.

Dr. Twabagira ati “Tuzabigisha mu mezi abiri twizeye ko ubumenyi bazakura hano buzabafasha, bakabasha kwibeshaho.”

Na none kandi, iyi gahunda ngo bazayikorana n’abikorera, ari bo bazabagezaho ibyo bakeneye ko abantu bamenya. Ati “ntabwo turashyiraho neza aho tuzigisha, ariko na none amasomo azatangwa ni afitanye isano ry’ibyo dusanzwe twigisha, tutarinze kujya gushakisha ibindi bikoresho.”

Kuri ubu, IPRC-South ifite abanyeshuri 1200 biga ku manywa na nijoro, kandi irateganya kuzakira abandi 600 mu mwaka utaha. Aba bose bo ariko ntibigira ubuntu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka