Minisiteri y’uburezi ifatanyije WDA batangije ibizami by’imyuga
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyuga (WDA) hamwe na Minisitere y’uburezi (MINEDUC) byatangije ibizami byo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga.
Ibizami bizamara iminsi icumi (kuva taliki 17-28/09/2013) byatangirijwe mu ishuri ry’ubukorikori n’ubugeni rya Nyundo akarere ka Rubavu bizanabera ku bigo 95 aho bizitabirwa n’abanyeshuri 21,748.
Ibizami biri gutangwa ni ibijyanye n’imirimo y’amaboko, abanyeshuri bakagaragaza ibyo bize mu rwego rwo kwimenyereza gushyira mu bikorwa ibyo bize no kuzabishyira mu bikorwa nyuma yo kurangiza.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imyuga muri MINEDUC, Albert Nsengiyumva, yatangaje ko gushyira mu bikorwa ibyo umunyeshuri yiga ari byo bicyenewe, kuko bizatuma umunyeshuri arangije akomeza kubishyira mu bikorwa kurusha uko azajya gushaka akazi”.
Albert Nsengiyumva avuga ko umunyeshuri ufite ubumenyi adashobora kubura akazi kuko abarangiza bazashobora gukorana n’ibigo by’ishoramari bihangire umurimo hatabayeho gutegereza gusaba imirimo.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Nyundo bemeza ko ibyo biga bitabagora kuko bakora bimenyereza kubikora kuruta uko babyiga mu magambo, ngo kwiga ibintu babishyira mu bikorwa bituma babyumva neza kandi bizera ko nibarangiza bazakomeza kubikora nk’akazi kabinjiriza amafaranga.
Uyu mwaka wa 2013, abanyeshuri 21,748 nibo bazitabira ibizami bigera kuri 20 by’imyuga n’ubukorikori biga mu mashuri y’imyuga n’ubukorikore (TVET) harimo ubuhinzi bwa kijyambere, ubwubatsi, amashanyarazi, amazi, itumanaho ubukanishi n’indi myuga itandukanye, mu gihe umwaka ushinze abitabiriye ibizami bari 17 426.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|