Koreya y’Epfo ishishikajwe no guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda

Abadepite b’Abanyakoreya y’Epfo bari mu Rwanda batangaje ko barajwe ishinga no guteza imbere imyuga n’ubushakashatsi mu burezi bwo mu Rwanda, nyuma yo gusanga igihugu cyabo gihuje n’u Rwanda ubushake bwo kwiyubaka nyuma y’intambara.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa Gatatu tariki 22/1/2014, Hon. Park Byeong Seug, wungirije umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Koreya, yatangaje ko bifuza gufasha gukura abaturage mu bukene.

Yagize ati "Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Koreya, umushinga wo gutera inkunga ishuri rya IPRC-South (ishuri ry’imyuga) wakozwe neza cyane kandi twiteguye gukomeza gufasha imishinga nk’iyo cyane cyane mu kuzamura icyaro n’amahugurwa ku bumenyi ngiro."

Hon. Park yatangajwe n'intambwe u Rwanda rumaze gutera, yemeza ko ruri gutera mu yo Koreya yanyuzemo nyuma y'intambara.
Hon. Park yatangajwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera, yemeza ko ruri gutera mu yo Koreya yanyuzemo nyuma y’intambara.

Ambasaderi James Kimonyo, umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, yatangaje ko uretse gutera inkunga uburezi bw’u Rwanda, Koreya iri no mu bateza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse anemeza ko uru ruzinduko hari byinshi u Rwanda rwakungukiramo.

Ati "Bari mu bikorwa byinshi rero baje kwirebera ariko mu by’ukuri nk’uko mwabyiyumvire bishimiye aho u Rwanda rugeze nyuma y’amahano yabaye mu 1994."

U Rwanda na Koreya y’Epfo bifitanye umubano umaze imyaka irenga 50 ariko wazamuwe mu myaka micye ishize. Ibi bihugu bihuriye ko byagize intambara zabisenye kimwe ariko kuri ubu bikaba biri mu bitangaje kuri iyi isi.

Impande zombi zagiranye ibiganiro biganisha ku bukungu n'uburezi.
Impande zombi zagiranye ibiganiro biganisha ku bukungu n’uburezi.

Koreya ni igihugu cyateye imbere mu bukungu no mu nganda, aho kiza mu bihugu by’ibihangange mu nganda. U Rwanda narwo rukomeje gutungurana mu ruhando rw’amahanga uburyo rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 20 gusa ruvuye muri Jenoside.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurikije ukuntu ibi bihugu byateye imbere nibyodukwiye kubyigiraho byinshi rero nkanjye wumunyeshuri nashima uburyo bagomba kuzdufasha mu bijyanye n’imirimo ngiro ni ibintu byiza cyane bitagira uko bisa.

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka