Kiliziya Gatolika igiye kwizihiza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ubugira karindwi

Kuva mu 2008 kiliziya Gatorika yashyizeho gahunda y’icyumweru cy’uburezi Gatorika kugirango abarebwa n’uburezi bazirikane uruhare rw’indangagaciro nkirisitu n’izishingiye ku muco nyarwanda, hagamijwe kurera Umunyarwanda ubereye u Rwanda na Kiliziya.

Uyu mwaka, uyu munsi uzizihirizwa i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi, taliki ya 21 Kamena 2014, insanganyamatsiko ikaba igira iti “Tumurikiwe n’urugo rutagatifu rw’i Nazareti ishuri ryacu turihindure, urugo rwacu”.

Ni muri urwo rwego kiliziya Gatorika yiyemeje kuba ku isonga mu guteza imbere uburezi kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri za Kaminuza. Kugeze ubu Kiliziya Gatolika ifite amashuri makuru abiri (Institut Catholique de Kabgayi na Rwanda Catholique University) hakiyongeraho za seminari nkuru.

Muri Diyosezi ya Kabgayi honyine uhasanga ibigo bisaga 190 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, kandi amashuri Gatorika akaba amenyereweho kuza ku isonga mu gutsindisha abana neza mu bizamini bya Leta.

Musenyeri Simaragidi Mbonyintege, ashyikiriza ibihembo amashuri yitwaye neza mu bizamini bya Leta 2012.
Musenyeri Simaragidi Mbonyintege, ashyikiriza ibihembo amashuri yitwaye neza mu bizamini bya Leta 2012.

Ibanga akaba ari ntarindu usibye bwa burere mbonezamutima bufasha umwana gukura yubaha Imana n’abantu, bikamufasha kwiyubaka no kwigirira icyizere.

Muri iki cyumweru hazakorwa imurikabikorwa ku byerekeranye n’ibikorerwa mu mashuri Gaturika. Bimwe muri ibi bikorwa ni ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ryigwa mu mashuri kuri siyansi, mu binyabuzima, ubugenge nk’uko byigishwa hifashishijwe za laboratoire zigaragara mu bigo by’amashuri.

Muri rusange iki cyumweru cy’uburezi Gatorika, kiba kigamije gukangurira ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, uruhare rw’indangagaciro zunganira ivanjiri, mu kurema umuntu wuzuye, ni ukuvuga kurera umuntu mu ngingo ze zose: “ubwenge, roho, n’umubiri”.

Nk’uko umukozi wa Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe amahugurwa na porogaramu z’iyobokamana mu biro bishinzwe amashuri Gaturika, Claudien Karangwa, abivuga, iki cyumweru ni ingirakamaro ku byiciro byose birebana n’uburezi, “uburere bushingiye ku mashuri gaturika si ubumenyi bwonyine, ahubwo ni n’uburere mbonezamutima, butuma umuntu akura anogera Imana n’abantu”.

Icyo byongera ku burezi busanzwe ni uko ku buhanga butozwa abana, hiyongeraho imyitwarire iboneye ituruka mu bumenyi buturuka ku Mana bigafasha muntu kumva ko atabereyeho we bwite cyangwa abandi gusa, kuko ubuzima bwa muntu bukomeza kubaho na nyuma y’ubuzima bwo ku isi, “ubuzima bwa muntu bugira agaciro iyo wabaniye neza mugenzi wawe mukiri ku isi kuko twizera ko na nyuma y’urupfu hari ubundi buzima”.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri Gatorika mu mwiherero ugamije gusuzuma ireme ry'uburezi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatorika mu mwiherero ugamije gusuzuma ireme ry’uburezi.

Kiliziya Gatolika irasaba buri muntu wese urebwa n’uburezi kumva ko ishuri Gatorika ribereyeho guteza imbere igihugu ryimika indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda, hiyongereye n’izishingiye ku muco w’ivanjiri.

Ibi bizajya byunganira bwa bumenyi busanzwe bwigishwa mu mashuri kuko byagaragaye ko umunyeshuri witwararika mu migenzo myiza ari nawe, utsinda amasomo yo mu ishuri, akazavamo umuturage mwiza ubereye igihugu n’Imana.

Mu Rwanda, Kiliziya Gatorika yatangiye kwigisha ivanjiri mu 1900, ibyo bikajyana no kwigisha gusoma no kwandika. Ariko uko imyaka yagiye ishira, ubwo burezi bwagiye butera intambwe ku buryo abigaga gusoma no kwandika bageze ku gipimo cyo kwiga mu ikoranabuhanga rigezweho, rijyanye na gahunda za Guverinoma z’uburezi kuri bose.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka