Kayonza: Urubyiruko ruri kwigishwa imyuga hagamijwe kugabanya ubushomeri

Ikigo cy’urubyiruko cy’i Kayonza “Kayonza Youth Friendly Center” kiri kwigisha imyuga urubyiruko 480 muri gahunda cyihaye yo gufasha urubyiruko kwivana mu bushomeri.

Mu myuga urwo rubyiruko rwigishwa harimo ubukanishi, gusuka n’ubundi bukorikori butandukanye, abahabwa ayo masomo bakavuga ko hari byinshi bamaze kumenya kandi babona bizabafasha mu buzima bwa bo nk’uko bamwe mu baganiriye na Kigali today babyemeza.

Aba biga ubukanishi mu kigo cy'urubyiruko cya Kayonza.
Aba biga ubukanishi mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Mukabasinga Pofia, umwe mu bakobwa batinyutse kwiga umwuga w’ubukanishi avuga ko yakuze akunda imirimo ifatwa nk’iy’igitsinagabo bituma yiyemeza kwiga uwo mwuga. Avuga ko ataratangira kuwiga yabonaga imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga akabona ari amayobera, ariko ubu ngo azi ibice bigize moteri n’imodoka muri rusange kandi agenda amenya kubikanika.

Ati “Hari byinshi ntarinzi natangiye kumenya, sinarinzi ibice byinshi bya moteri, sinarinzi n’uburyo bafungura imodoka ariko ubu maze kubimenya”.

Uwizeye Manzi Gustave na we yiga ubukanishi muri iyo gahunda urubyiruko rwigiramo imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza. Na we yemeza ko hari byinshi atari azi ku bijyanye n’imodoka ariko ubu ngo yarabimenye, ariko by’umwihariko ngo yanabonye umwanya wo guhura n’urundi rubyiruko ku buryo bungurana ibitekerezo ku buzima bwa bo bwa buri munsi.

Urubyiruko rusaga 400 ruri kwiga imyuga mu kigo cy'urubyiruko cya Kayonza.
Urubyiruko rusaga 400 ruri kwiga imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Uretse umwuga w’ubukanishi hari n’urundi rubyiruko rwiga imyuga nk’ubudozi no gusuka imisatsi y’abagore, kandi abiga iyo myuga na bo bemeza ko babona ko bizabagirira akamaro kanini. Bamwe muri bo bahamya ko iyo myuga izahindura ubuzima bwa benshi kuko bayibona nk’urufunguzo ruzabageza kuri gahunda yo kwihangira imirimo.

“Iyi gahunda izadufasha cyane kuko nzabasha kwihangira umurimo niturangiza kwiga bakaduha impamyabushobozi tuzabasha kwishyira hamwe cyangwa dushake imirimo mu magaraje ari hanze aha, kugira ngo twiteze imbere aho guhora duteze amaboko cyangwa dusaba ababyeyi kuko ubumenyi dukura hano tubona bufatika,” Uku ni ko Uwizeye wiga umwuga w’ubukanishi abivuga.

Mukabasinga we avuga ko umwuga yiga uzamufasha gushaka akazi binyuze mu nzira nziza, kuko ngo azi bagenzi be b’abakobwa bagiye bashaka akazi mu buryo butabereye umwari bigatuma bahuriramo n’ingaruka zikomeye.

Ati “Nimara kubyiga nzagerageza gushaka akazi kuko hari abandi bakobwa bakabona bibagoye cyangwa banyuze mu zindi nzira zitari nziza, ariko njye nzakora ibyo nize kandi bingirire akamaro bifashe n’umuryango wanjye”.

Mwiseneza avuga ko bataragera ku ntego y'umubare w'urubyiruko rugomba kwiga imyuga kubera ubushobozi buke.
Mwiseneza avuga ko bataragera ku ntego y’umubare w’urubyiruko rugomba kwiga imyuga kubera ubushobozi buke.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude avuga ko gahunda yo kwigisha imyuga ari imwe muri serivisi zitangirwa muri icyo kigo zari zaragoranye gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko kwigisha imyuga bisaba ubushobozi bwinshi bwo kugura ibikoresho byo kwigiraho no guhemba abarimu kandi ikigo kikaba kitari kibufite.

Gusa ngo hari bamwe mu rubyiruko bigiye amasomo yo kwihangira imirimo muri icyo kigo biyemeza gutanga umusanzu w’ubukorerabushake kugira ngo bafashe bagenzi ba bo. Abo ngo ni bo barimu bagisha urwo rubyiruko ruri kwiga imyuga muri icyo kigo.
Urubyiruko rumaze kwiga imyuga muri gahunda y’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza ni urwo mu mirenge itatu, Mukarange, Rukara na Murundi.

Umuhuzabikorwa w’icyo kigo avuga ko intego gifite itaragerwaho kubera imbogamizi y’ubushobozi bukiri buke, kuko kugira ngo n’abari kwiga batangire habayeho ukwitanga kw’abo bagenzi ba bo b’abakorerabushake.

Cyakora ubuyobozi bw’icyo kigo ngo buri gushaka abafatanyabikorwa batera inkunga iyo gahunda kugira ngo ubwo bumenyi buzagere ku rubyiruko rwinshi rushoboka mu karere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NshaKwiga Moteri.

Alexis yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

reta niteze imbere ibigo byigisha imyuga

alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka