Kayonza: Ntibavuga rumwe ku cyemezo kibuza ibigo gucumbikira abana batagejeje ku myaka 10

Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza mu karere ka Kayonza ntibavuga rumwe ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi gitegeka abayobozi b’ibigo by’amashuri byacumbikiraga abana bari mu nsi y’imyaka 10 kubihagarika.

Bamwe bavuga ko gucumbikira abo bana ku bigo by’amashuri byatumaga batsinda neza kuko babonaga igihe kinini cyo kuba bari kumwe n’abarimu ba bo bakabitaho uko bikwiye mu bijyanye n’amasomo, mu gihe hari n’abavuga ko umwana uri munsi y’imyaka 10 adakwiye gucumbikirwa ku ishuri kuko aba agikeneye urukundo rw’ababyeyi cyane.

Ibaruwa umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Mathias Harebamungu yandikiye abayobozi b’uturere tariki 02/08/2013, isaba abo bayobozi n’izindi nzego bireba gukurikirana ko nta kigo cy’ishuri kigicumbikira abana bari mu nsi y’imyaka 10.

Ibaruwa ibuza ibigo gucumbikira abana bari munsi y'imyaka 10.
Ibaruwa ibuza ibigo gucumbikira abana bari munsi y’imyaka 10.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana yandikiye minisiteri y’Uburezi iyibutsa ko bitemewe gutandukanya abana bari mu nsi y’imyaka 10 n’imiryango ya bo ngo bacumbikirwe mu bigo by’amashuri.

Ababyeyi b’i Kayonza bafite abana bari muri iyo myaka ariko ntibabivugaho rumwe. Mbabazi Jevanisa avuga ko nta kundi byagenda bitewe n’uko ari itegeko rya Minisiteri, ariko we ngo asanga abana bari munsi y’imyaka 10 bemerewe kwiga bacumbikirwa ku mashuri byabafasha kwiga neza kurusha igihe bataha mu miryango ya bo.

Agira ati “Umwana iyo yiga ari kumwe na mwarimu buri munsi biba byiza cyane. Ariko umwana iyo yiga ataha yikorera ibyo ashaka kuko kenshi ababyeyi tutaba turi mu mago. Nk’ubu umwana wanjye watsinze ataraza mu kigo gucumbika yari yaraturijije byaratuyobeye. Ariko aho yaziye mu kigo gucumbika yivuguruye mu bintu tutazi na twe, amanota afite ni meza cyane arashimishije”.

Abana bari munsi y'imyaka 10 ntibazongera gucumbikirwa ku mashuri.
Abana bari munsi y’imyaka 10 ntibazongera gucumbikirwa ku mashuri.

Liberata Tumushime we avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 10 aba agikeneye kubana n’ababyeyi agahabwa urukundo ndetse akanatozwa indangagaciro zibereye Abanyarwanda, kuko na we aba azagera igihe akagira inshingano ku bandi bantu.

Ati “Umwana akenera uburere agakenera n’uburezi. Tugomba kumuha abarimu bakamurera ku munsi ariko n’umubyeyi akagira igihe cyo kubana na we, kuko aba agomba kwigishwa indangagaciro, akaba mu gituza cy’ababyeyi, akabona urukundo rw’ababyeyi kuko na we aba azagira inshingano ku bandi bantu akabitozwa hakiri kare. Ntabwo ari byiza rero kujyana umwana kuba mu kigo cy’ishuri”.

Nubwo itegeko rya minisiteri y’uburezi ribuza ibigo by’amashuri gucumbikira abana bari mu nsi y’imyaka 10, muri bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba abana bari muri icyo kigero ngo baracambikirwa ku mashuri; nk’uko Butera Jean Baptiste abivuga.

Butera Jean Baptiste avuga ko n'ubwo batazongera gucumbikirwa mu kigo, abana batazajya babona ababyeyi ba bo igihe gihagije kubera imiterere y'akazi k'iki gihe.
Butera Jean Baptiste avuga ko n’ubwo batazongera gucumbikirwa mu kigo, abana batazajya babona ababyeyi ba bo igihe gihagije kubera imiterere y’akazi k’iki gihe.

Butera avuga ko nubwo abana bakoherezwa mu miryango, imiterere y’akazi k’iki gihe itazatuma babona ababyeyi ba bo igihe kinini bitewe n’uko ababyeyi bose usanga babyuka bajya mu kazi ntibabone umwanya uhagije wo kuganira n’abana ba bo.

Ati “Usanga rimwe na rimwe ababyeyi bombi ari abakozi ku buryo bibasaba buri gihe kuzinduka bajya mu kazi, noneho ugasanga urugo n’abana byabaye iby’abakozi ukibaza umwana ujya kwiga agataha ajya ku mukozi, usanga ababyeyi benshi bavuga bati ikibazo gihari ni ikihe niba ikigo gifite uburyo n’ibikoresho, umwana abaye yo ikibazo cyaba ari ikihe? Na cyane ko n’iyo umwana aba mu rugo, ababyeyi ntababona igihe gihagije”.

Iki ni kimwe mu byumba byacumbikirwagamo abana bari munsi y'imyaka 10 muri Orpcare Nursery and Primary School.
Iki ni kimwe mu byumba byacumbikirwagamo abana bari munsi y’imyaka 10 muri Orpcare Nursery and Primary School.

Amwe mu mashuri yo mu karere ka Kayonza yacumbikiraga abana bari mu nsi y’imyaka 10 yahise abasubiza imiryango ya bo akimara guhabwa ayo mabwiriza, nk’uko bivugwa na Gakwaya Leonard, umuyobozi w’ishuri rya Orpcare Nursery and Primary School (Day and Boarding).

Gakwaya avuga ko mu mwaka ushize ishuri abereye umuyobozi ryasezereye abana 40 ryacumbikiraga bari batarageze ku myaka 10, mu gihe muri uyu mwaka wa 2014 ryongeye gusezerera abandi bana barenga 80 na bo bataruzuza imyaka 10.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birababaje kureba bafata icyemezo cyokubuza abana kuba mubigo,erega nabafite imyaka 5 nabo baba mumashuri,y’uganda umwana ava kwibere aja kuba kwishuri ninacyo gituma bamenya ubwenge,mwibuke ko ababyeyi bamwe bajya kukazi bavayo bagasanga abana baryamye nonese uburere bazabubaha ryari?nubwo bareke abana babe kumashuri bakureyo ubumenyi ahokugirango babure byose.Igikuru ikigo niba gifite isuku kandi bita kubana bareke abana bige.

janet kansiime yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

nukubatwara ibuganda ntakundi

kazungu yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Umwana agomba kurererwa mu muryango, ababyeyi nabo bakuzuza insingano zabo zo kuba barababyaye. Ibyo ni ugutererana abana nkaho ari ifumbyi. amafaranga murayashaka ariko nta kiza nko gukura urezwe n ababyeyi.

ishimwe Yvette yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ariko nibyo abana bataragera ku myaka 10 usanga bakiri bato kadi hari n’ndangagaciro batagira kubera kubura care zababyeyi

Danny yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka