Kayonza: Isomero ryafunguwe rizagabanya umubare w’urubyiruko rwishoraga mu bikorwa bibi

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude avuga ko isomero ryafunguwe muri icyo kigo rizagira uruhare runini mu kugabanya umubare w’urubyiruko rwishoraga mu bikorwa bibi.

Iri somero ryafunguwe ku mugaragaro tariki 15/03/2014 ryabonetse ku bufatanye bw’umuryango Grace Rwanda w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada na Rotary International.

Aba ni bamwe mu bashimiye iri somera, batangira no kuriyoboka baribyaza umusaruro.
Aba ni bamwe mu bashimiye iri somera, batangira no kuriyoboka baribyaza umusaruro.

Mujawamariya Elizabeth Johnson umwe mu batangije Grace Rwanda avuga ko umushinga wo gutangiza amasomero mu Rwanda bawutekereje ahanini bagendeye ku bihe bikomeye banyuzemo bakiri mu Rwanda, aho batabashaga kubona ibitabo byo gusoma kubera ubukene.

Ati “Nk’abana bavukiye mu Rwanda natwe twabonye ibikomeye mu bihe umuntu atabashaga kubona ibyo yasoma kubera ubukene, bituma dufata icyemezo cyo gutangiza umuryango uzashyira imbaraga mu burezi kuko ari kimwe mu bintu bishobora gutuma igihugu gikomeza gutera imbere”.

Uyu Mujawamariya n'abo bafatanyije muri Grace-Rwanda ngo batekereje umushinga wo gufasha abiga iki gihe kubona aho biyungura byinshi kurusha abo mu bihe byashize nawe yanyuzemo.
Uyu Mujawamariya n’abo bafatanyije muri Grace-Rwanda ngo batekereje umushinga wo gufasha abiga iki gihe kubona aho biyungura byinshi kurusha abo mu bihe byashize nawe yanyuzemo.

Mu buhamya bwe Mujawamariya avuga ko aho agereye mu gihugu cya Canada byabaye ngombwa ko akomereza yo amasomo ye ya Kaminuza byamuvunnye cyane kujyana na gahunda y’abo yari agiye kwigana na bo muri icyo gihugu, bitewe n’uko atari yaragize amahirwe yo kubona ibitabo byo gusoma akiri mu Rwanda.

Ibyo ahanini ngo ni byo byatumye umuryango Grace Rwanda utekereza gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburezi cyane cyane mu mushinga bafite wo gufungura amasomero hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abana bavuka iki gihe babone ibikoresho bibafasha mu kwiga, bityo ntibazanyure mu buzima bubi nk’ubwo Mujawamariya na bagenzi be bagiye banyuramo.

Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri bishimiye cyane ko iri somero rizabungura byinshi.
Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri bishimiye cyane ko iri somero rizabungura byinshi.

Urubyiruko rw’i Kayonza ruvuga ko ari amahirwe akomeye kuba rubonye iryo somero, kuko rizarufasha kwihugura mu bintu byinshi bitandukanye nk’uko bivugwa na Aisha Uwamahoro.

Ati “Iri somero rizatuma tumenya byinshi cyane kuko ntacyo wamenya utasomye. [Mu bitabo] harimo bimwe mu byo twiga, hari n’izindi nkuru nziza twabonye zishimishije tuzajya dusoma”.

Niyomufasha David we yavuze ko kuba mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza habonetse isomero ari amahirwe akomeye, agasaba urubyiruko bagenzi be gushishikarira kujya bajya gusoma igihe babonye akanya.

Uyu muhuza-bikorwa w'ikigo cy'urubyiruko we yahise yemeza ko iri somero rizafasha cyane urubyiruko rwose kutishora mu bikorwa bibi ukundi.
Uyu muhuza-bikorwa w’ikigo cy’urubyiruko we yahise yemeza ko iri somero rizafasha cyane urubyiruko rwose kutishora mu bikorwa bibi ukundi.

Iryo somero ryatangiranye ibitabo bisaga 2500 biri mu byiciro bitandukanye birimo ibyo ryahawe n’umuryango Grace Rwanda n’ibyavuye mu isomero rikuru ry’igihugu.

Uretse ibyo bitabo kandi Umuryango Grace Rwanda wanarihaye ibikoresho by’ikoranabuhanga byo gusomeraho bizwi nka E-Reader, ndetse na mudasobwa ngendanwa enye, ariko ngo n’ibindi biracyaza nk’uko umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza yabivuze.
Iri ni isomero rya kabiri ryubatswe mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango Grace Rwanda kuko iryambere ryubatswe mu karere ka Muhanga mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Mujawamariya avuga ko mu masezerano bagiranye na minisiteri y’urubyiruko, ubumenyi n’ikoranabuhanga biyemeje kuzubaka amasomero nibura mu turere 21 tw’igihugu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka