Karongi: Mu mezi umunani imirimo yo kwagura IPRC West izaba yarangiye

Isosiyete yatsindiye kubaka ishuri ryigisha iby’amahoteli n’icyumba cyo kwimenyereza imyuga mu Ishuri Rikuru ryigishya Ubumenyi Ngiro mu karere ka Karongi (IPRC West) iratanga icyizere ko iyo mirimo izarangira mu mezi umunani uhereye muri Mutarama 2014.

Ubwo yasuraga ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro mu karere ka Karongi (IPRC West), kuwa 21-01-2014, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubumenyi ngiro muri ministeri y’uburezi, Ing Nsengiyumva Albert, yahawe icyizere ko imirimo yo kwagura ishuri no kubaka inzu nshya yo kwimenyerezamo imyuga itandukanye n’ibijyanye n’amahoteli izaba yarangiye mu mezi umunani uhereye muri Mutarama 2014.

Mu ruzinduko rwa Ministre Nsengiyumva kuri IPRC West Karongi, yari aherekejwe na vice mayor wa Karongi ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien, umuyobozi w’umuryango nterankunga wo mu Busuwisi wateye inkunga umushinga Swiss Contact, ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe kubaka ubumenyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), Irené Nsengiyumva.

Sosiyete ECODIVE yatsindiye isoko ryo kwagura IPRC West, ivuga ko yakererewe gutangira imirimo yo kubaka kubera imashini itwara izindi mashini zisiza yagize ikibazo, ariko ko batazarenza amezi umunani uhereye mu kwa mbere nk’uko byanditswe mu masezerano.

Intumwa za Leta n'abayobozi bo mu karere ka Karongi berekwa imirimo y'ubwubatsi muri IPRC West.
Intumwa za Leta n’abayobozi bo mu karere ka Karongi berekwa imirimo y’ubwubatsi muri IPRC West.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi wa ECODIVE ati: “Ikibazo cy’imashini turacyemera, gusa tunafite amazu menshi tugomba kurangiza uretse ko bitazatubuza kurangiza uyu mushinga mu gihe cyateganijwe ari nacyo cyanditse mu masezerano”.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko ibi bikorwa bigomba kwihutishwa kandi bigakurikiranwa neza ngo kuko ari inyungu z’Abanyarwanda bose; anongeraho ko amafaranga agenda abitangwaho kimwe n’andi yakoreshejwe mu guteza imbere ibigo by’imyuga ari inkunga Leta ihabwa n’abaterankunga.

Naho ku uruhare rw’ishuri, Nsengiyumva Albert yarisabye gukurikirana uyu mushinga rifatanije na komisiyo y’ubugenzuzi irimo Kayumba Edes ushinzwe ubugenzuzi muri ECODIVE ndetse na Swiss Contact ari we muterankunga, Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwasabwe kuwurikiranira hafi kuko bubifite mu nshingano.

Uru ruzinduko rwasorejwe mu Murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca aho Ministre Nsengiyumva yasuye irindi shuri ry’imyuga ryubatswe kubufatanye bwa Swiss Contact.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka