Kamonyi: Gahunda yo gutanga amafunguro ya saa sita yatangiye mu bigo byose

Ibigo 42 bifite amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yatangiye guha abana amafunguro ya saa sita. Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, bose ngo basanga iyi gahunda izafasha mu kwiyongera ku ireme ry’uburezi butangirwa muri aya mashuri.

Nyuma y’uko umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu kwezi kwa Werurwe 2014, wemeje ko ibi bigo by’amashuri bigomba kuzajya bigaburira abana amafunguro ya saa sita; abanyeshuri bo mu karere ka Kamonyi twaganiriye baratangaza ko bishimiye iyi gahunda.

Niyomufasha Clementine wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Rukoma, asobanura ko mbere y’uko batangira kurya ku ishuri saa sita, bagiraga ikibazo cyo kudakurikira neza amasomo nyuma ya saa sita, kandi n’isaha ya saa munani bataha, bakagera mu rugo babaha indi mirimo ku buryo batabonaga umwanya wo gusubiramo amasomo.

Niyinderera Mathilde wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Bugoba, ahamya ko kugaburirwa saa sita, bibafasha gukurikira amasomo batuje, kandi bakabona n’umwanya wo gusobanurirana.

Abarezi na bo bahamya ko kugaburira abana byatumye abana babasha kwita ku masomo no kugaragara mu bindi bikorwa by’ishuri.

Abanyeshuri b'i Gihara barya ku ishuri.
Abanyeshuri b’i Gihara barya ku ishuri.

Mukanyandwi Eugenie, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugoba, avuga ko uretse gusubira mu masomo, aba banyeshuri basigaye bagaragara no mu matorero ndetse no mu mikino itandukanye.

Ababyeyi ngo basanga, kugaburira abana byarabaruhuye imvune bagiraga kuko mbere bahoraga bahangayikiye abana babo batafataga amafunguro ya saa sita, hakaba ubwo no kumugoroba batahaga bakananirwa kurya ibya nijoro kuko babaga ariho bakirangiza kurya.

Numugabo Vedaste, afite abana biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Giko Catholique mu murenge wa Kayumbu, avuga ko n’ubwo abona amafaranga 1000frw bakwa ku cyumweru bimugoye, ashimishijwe n’uko abana be batakicwa n’inzara.

Uyu mubyeyi arasaba bagenzi be kwitabira gutanga umusanzu w’amafaranga 4000frw wa buri kwezi, kuko ariyo akoreshwa mu kugura ibyo abana barya no guhemba abakozi; ariko arasaba ko n’ubuyobozi bwakorohereza ababyeyi badafite amafaranga bakajya bijyanira ibyo barya mu gihe abatanze amafaranga bagaburirwa n’ikigo.

Kurira ku ishuri ngo byatumye abana babasha gukurikira amasomo ya nyuma ya saa sita neza.
Kurira ku ishuri ngo byatumye abana babasha gukurikira amasomo ya nyuma ya saa sita neza.

Nyirahabimana Liberatha urerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Mpushi ho mu murenge wa Musambira, arasaba ubuyobozi n’abarezi kwigisha abana neza, bagahindura isura y’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kuko hariho abantu batagirira icyizere ireme ry’uburezi butangwamo.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho, Uwera Marie Alice, avuga ko amafaranga 4000 asabwa umubyeyi mu gihe cy’ukwezi atari menshi kuko n’utayafite atanga ku myaka yejeje cyangwa agakora imwe mu mirimo ikenerwa mu gutegura ibiryo.

Uwera na we asanga iyi gahunda izagabanya ibibazo birimo iby’imyitwarire, kuko byagiye bigaragara ko abana b’abakobwa batwarira inda zitateguwe ku ishuri, ari abashukishwa ibyo kurya n’abantu bakora imirimo yinjiza amafaraanga, nk’abanyonzi, abacuruzi n’abamotari.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka