Intumwa za Rhenanie Paratinat zatashye amashuri zubakiye akarere ka Gicumbi

Intumwa zaturutse mu gihugu cy’Ubudage mu ntara ya Rhenanie Paratinat ifitanye umubano ushingiye kuri jumelage n’u Rwanda batashye amashuri yubakiye akarere ka Gicumbi mu murenge wa Giti.

Gugufungura ku mugaragaro amashuri ya GS ya Tanda mu mudugudu wa Tanda , mu kagali ka Tanda mu murenge wa Giti yubatswe k’ubufatanye n’inkunga ya Rhenanie- Paratinat byabaye kuri uyu wa 22/03/2013 hantangwa ibikoresho bizajya byigirwaho nabo banyeshuri.

Dr Richard AUERNHEIMER asuhuza abanyeshuri mu murenge wa Giti. (foto: E.Musanabera)
Dr Richard AUERNHEIMER asuhuza abanyeshuri mu murenge wa Giti. (foto: E.Musanabera)

Hubatswe ibyumba 6, ubwiherero bw’ibyumba 20 n’ibigega 3 bifata amazi akoreshwa mu gusukura ayo mashuri n’ubwiherero. Ibi bikorwa byose byatwaye amayero 86776.02 ni ukuvuga asaga ho gato miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Jumelage ya Rhenanie -Paratinat n’u Rwanda.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ubutwrerane (association des jumelages) muri Rhenanie Paratinat Dr Richard Auernheimer yatangaje ko yishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Rhenanie Paratinat cyane cyane umubano uri hagati y’abaturage b’intara ya Rhenanie Paratinat n’abaturage b’akarere ka Gicumbi.

Babahaye impano. (foto: E.Musanabera)
Babahaye impano. (foto: E.Musanabera)

Ashima ibyiza uyu mubano umaze kugeraho mu gusabana kw’abaturage b’impande zombi. Umubano urangwa n’ibikorwa no guhana impano zitandukanye. Yashimye cyane impano yahawe n’abaturage b’imirenge ya Rutare na Giti mu izina ry’abaturage b’intara ya Rhenanie Paratinat, akaba yijeje kuzageza intashyo ku baturage bo mu Budage mu ntara ya Rhenanie Paratinat. Yijeje ko uyu mubano n’umushyikirano w’abaturage b’impande zombi uzakomeza.

Hanatanzwe ibikoresho byo kwigisha siyansi ku mashuri 7 yo mu murenge wa Rutare. Uyu muhango wabereye mu murenge wa Rutare ku kigo cy’amashuri cya Kabira. Aha abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigishijwe uko ibyo bikoresho bya science bikoreshwa.

Bimwe mu bikoresho bya siyansi Rhenanie- Paratinat yahaye amashuri arindwi yo mu murenge wa Rutare . (foto.E.Musanabera)
Bimwe mu bikoresho bya siyansi Rhenanie- Paratinat yahaye amashuri arindwi yo mu murenge wa Rutare . (foto.E.Musanabera)

Bemerewe n’inkunga y’amahugurwa n’umukozi wa Jumelage i Kigali wateguye iryo somo rya siyansi ndetse n’ikibazo bagira bakaba bamutelefona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti yatangaje ko yishimiye umubano w’abaturage b’umurenge wa Giti n’abaturage bo mu ntara ya Rhenanie- Paratinat. Umubano umaze igihe ukaba umaze kubyara ibikorwa byinshi bifatika birimo aya mashuri meza yatashywe.

Iri tsinda niryo ryari ryavuye mu Budage. (foto: E.Musanabera)
Iri tsinda niryo ryari ryavuye mu Budage. (foto: E.Musanabera)

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi, Honorable Senateur Bizimana Jean Baptiste akaba na Perezida wa jumelage ku rwego rw’akarere ka Gicumbi yagarutse ku ruzinduko aherutse kugirira mu gihugu cy’ubudage mu ntara ya Rhenanie Paratinat aho yakiriwe neza nk’umuvandimwe.

Yavuze ko hari n’irindi tsinda ry’ababyeyi b’abana b’Abadage bagize uruhare mu gukusanya amafaranga yubatse aya mashuri bazaza gusura abaturage b’akarere ka Gicumbi mu kwezi kwa cumi uyu mwaka2013.

Bacinye n'akadiho. (foto: E.Musanabera)
Bacinye n’akadiho. (foto: E.Musanabera)

Hashojwe iki gikorwa n’ubusabane n’abaturage b’umurenge wa Giti, harimo abanyeshuri n’abarezi bo ku kigo cy’amashuri cya Tanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka