Intara y’Iburasirazuba yivanyeho ikimwaro cy’uburiganya mu bizamini bya Leta

Nyuma y’uko mu mwaka w’amashuri ushize, mu ntara y’Iburasirazuba abarimu bakopeje abanyeshuri, bigatuma ibizamini by’abana basaga 1800 biba imfabusa, muri uyu mwaka wa 2014 irashimirwa ko nta bikorwa nk’ibyo byongeye kugaragara.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’uburezi yabaye kuri uyu wa 02/12/2014, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibizamini mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Emmanuel Muvunyi, yavuze ko bikwiriye gutera ishema Intara y’Iburasirazuba kuba barabashije kwivana muri ibyo bikorwa bibi ariko yongeraho ko gukora neza ari inshingano yabo kimwe n’abandi bose, bityo ko byari byaratinze.

Bwana Muvunyi akomeza avuga ko abarezi ndetse n’izindi nzego zireberera ibizamini bakwiriye gufatanyiriza hamwe barinda abana gukopera kuko ngo iyo umwana yize neza agira n’ubushobozi bwo gukora neza ibizamini.

Mu nama yahuje Minisiteri y'Uburezi n'inzego zishinzwe uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba, iyi ntara yashimiwe ko muri uyu mwaka yikijije ikimwaro cyo gukopeza abanyeshuri.
Mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’inzego zishinzwe uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi ntara yashimiwe ko muri uyu mwaka yikijije ikimwaro cyo gukopeza abanyeshuri.

Aha, yavuze ko izo mbaraga bamwe bakoresha batekereza uburiganya bwo gukopeza abanyeshuri ahubwo bakwiye kuzikoresha mu kubigisha.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yishimira ko iyi ntambwe yagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kandi akavuga ko izo ngamba zizahoraho kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere mu Ntara ayoboye.

Umwaka ushize, mu karere ka Nyagatare abarezi bamwe bakopeje abana bibaviramo ko abo bana badahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.

“Icyo kintu rero nyuma yaho twakiganiriyeho ndetse dufatanya na REB na Minisiteri y’Uburezi, dufata ingamba, twemeranya ko uyu mwaka tubishyiramo imbaraga ku buryo nta na hamwe bigaragara”; Guverineri Uwamariya.

Abayobozi b'uturere ndetse n'abashinzwe uburezi mu mirenge bitabiriye iyi nama.
Abayobozi b’uturere ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge bitabiriye iyi nama.

Mu mwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye ushize wa 2013, ibizamini by’abana basoza amashuri abanza basaga 1700, byagaragayemo uburiganya bigirwa imfabusa, bituma abo bana bose batabasha kujya mu mashuri yisumbuye. Abenshi muri abo bana bari abo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyi Ntara kandi hari hagaragaye abandi barenga 100 basozaga ibyiciro byombi by’amashuri yisumbuye bafatiwe mu bikorwa byo gukopezwa n’abarimu, na bo ibizamini byabo bigirwa imfabusa.

Inama nyunguranabitekerezo ku burezi yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yasabye inzego zose gufatanyiriza hamwe kugira ngo uburezi butere imbere mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko hitabwa ku isuku no kunoza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka