Huye: Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Budage batanze ibitabo 80 muri IPRC-South

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu ishuri rya tekinoloji ry’i Kaiserslautern mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu Budage, bazaniye ishuri rikuru ry’imyunga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-South, ibitabo 80 byo kwifashishwa mu myigire no mu myigishirize, kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.

Impamvu y’iyi mpano irimo ibitabo bijyanye n’amasomo yigishwa muri iki kigo, ngo ni ukugira ngo abana b’Abanyarwanda na bo babashe kwiga ibijyanye na tekinoloji nshyashya, kuko ibitabo bazanye ari ibyasohotse vuba.

Jean de Dieu Habimana asobanura iby'ibitabo bazanye.
Jean de Dieu Habimana asobanura iby’ibitabo bazanye.

Jean de Dieu Habimana, uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu ishuri rya tekinoloji ry’i Kaiserslautern, AERK (Association des Etudiants Rwandais à Kaiserslautern), agira ati “ibitabo twatanze uyu munsi byatoranyijwe hakurikijwe ibyo abarimu bo muri iri shuri bakeneye.”

Akomeza agira ati “ibyinshi ni ibitabo byo muri tekiniki na tekinoloji. Twifuza ko tekinoloji igezweho ari yo yigishwa mu Rwanda. Niba ubu turi kwiga mu mwaka w’2015, dukeneye ibitabo byo mu w’2012 ... 2014, hafi aho. Dukeneye tekinoloji igezweho.”

Iki gikorwa cy’aba banyeshuri cyashimwe n’ubuyobozi bwa IPRC-South kuko ngo bari basanganywe ibitabo 300 byonyine, ku banyeshuri barenga 1500 ndetse n’abarimu bagera ku 100.

Ibi bitabo ngo bizifashishwa n'abarimu ndetse n'abanyeshuri.
Ibi bitabo ngo bizifashishwa n’abarimu ndetse n’abanyeshuri.

Umuyobozi wungirije w’iri shuri ushinzwe amasomo, Paul Umukunzi ati “iki kigo nibwo kigitangira (ndlr: kimaze imyaka ibiri gusa). Turacyafite ibibazo bitandukanye. Noneho iyo uje ku bijyanye n’ibitabo, bibiriyoteke yacu iracyari ku rwego rwo hasi cyane.”

Akomeza agira ati “Kuri twebwe, igitabo cyose umuntu abonye, ni inkunga ikomeye cyane. Ibi bitabo duhawe n’aba banyeshuri bizifashishwa n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bacu nk’imfashanyigisho.”

Abanyeshuri biga kuri iri shuri na bo bavuga ko ibi bitabo babihawe bari babikeneye, kuko usanga akenshi bifashisha ibitabo bakura kuri internet.

Shadia Kayitesi, wiga mu mwaka wa 2 mu ishami ry’ikoranabuhanga ati “byaba byiza ibitabo byo muri bibiriyoteke byongerewe kuko n’ubwo twifashisha internet mu kurushaho kumva ibyo twiga, hari igihe itadukundira. Ikindi no kwifashisha mudasobwa kenshi byica amaso, kandi iyo ufite igitabo ushobora no kugisoma witemberera.

Aba banyeshuri banavuga ko iyi nkunga batanze uyu munsi atari iya nyuma. Habimana ati “iri ni itangiriro. Iyi nkunga izahoraho, kandi twifuza no kugera hose mu gihugu. Tuzabishishikariza n’abandi banyeshuri biga mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka