Hari ikizere ko impunzi ziri mu Rwanda zizagezwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12

Mu gihe impunzi ziri mu Rwanda zitabasha kubona uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko Abanyarwanda babasha kububona bikaba imbogamizi ku rubyiruko rw’impunzi, minisiteri ifite imicungire y’ibiza n’impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) iratangaza ko hari icyizere ko iki kibazo cyazakemuka maze urwo rubyiruko narwo rukabasha gukurikirana amasomo.

Buturu Eugène, uhagarariye impunzi mu nkambi ya Kigeme atangaza ko abana babo barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibabashe gukomeza ngo bayarangize, ndetse n’abafite ubumuga bunyuranye bakeneye uburezi bwihariye bakaba batabasha kubuhabwa, bityo abana babo bakaba bashobora kujya mu ngeso mbi kuko baba badafite icyo gukora cyangwa bakazataha mu gihugu cyabo nta bumenyi bafite.

Ati “Tubisangamo impungenge kuko bitera ubwomanzi ku bakobwa ndetse bigatuma n’abana b’abahungu bajya mu biyobyabwenge, abandi bakiyandarika n’urugomo. Tugira ikibazo cy’uburezi bw’abana babana n’ubumuga nk’abafite ikibazo cyo kutabona no kutumva, n’abamugaye ingingo batabasha kujya ku ishuri, tukazataha ejo muri Kongo badafite amashuri”.

Mu nkambi ya Kigeme hasanzwe amasuri kuva ku irerero ry'abana b'incuke kugeza ku ishuri ryisumbuye. Aha Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye berekanaga bimwe mu byo bize mu ishami ry'ubumenyi.
Mu nkambi ya Kigeme hasanzwe amasuri kuva ku irerero ry’abana b’incuke kugeza ku ishuri ryisumbuye. Aha Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye berekanaga bimwe mu byo bize mu ishami ry’ubumenyi.

Ikindi kibazo kigaragara mu burezi bw’impunzi ziri mu Rwanda ni ukuba abatarabashije kujya mu mashuri asanzwe batabasha kubona uko biga imyuga kandi ari imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda ishinzwemo ingufu muri iki gihe.

Minisitiri Mukantabana Séraphine ufite mu nshingano gukumira Ibiza n’ibibazo by’impunzi avuga ko iki kibazo kigaragara mu nkambi koko, ariko ko bagikoreye ubuvugizi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikaba ryaremeye kubafasha.

Aragira ati “icyo kibazo UNHCR irakizi kandi yemeye kugikosora ikagerageza kububakira mu nkambi z’impunzi, gukora ku buryo abana b’impunzi bashobora kwiga imyaka 12 nk’uko Abanyarwanda bayiga”.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame, Guverineri w'intara y'amajyepfo Munyantwali Alphonse, minisitiri Mukantabana na ambasaderi w'ubuyapani mu Rwanda n'umufasha we ubwo basuraga inkambi ya Kigeme.
Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame, Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse, minisitiri Mukantabana na ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda n’umufasha we ubwo basuraga inkambi ya Kigeme.

Minisitiri Mukantabana akomeza avuga ko UNHCR yanemeye gufasha abana b’impunzi batabashije gukurikirana amasomo asanzwe kwiga imyuga nk’uko Leta y’u Rwanda iri kuyiteza imbere, gusa ngo haracyari ikibazo ku burezi bwihariye bw’abana babana n’ubumuga bunyuranye kuko UNHCR ikiri kubyigaho bikaba bitakorwa mu gihe cya vuba.

Ubusanzwe impunzi ziri mu gihugu runaka ziba zigomba gukurikiza amategeko yacyo ndetse zikanagendera kuri gahunda z’icyo gihugu, akaba ariyo mpamvu aba bana b’impunzi nabo bagomba kugira uburenganzira kuri gahunda zinyuranye za Leta y’u Rwanda, UNHCR ikaba ariyo ifite inshingano nini mu kuzitaho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka