Hafunguwe ikigo gifasha urubyiruko ruhanga imirimo mu myuga rudasobanukiwe neza

Urubyiruko rwatangiye kwihangira imirimo itandukanye mu myuga ariko rukagira ikibazo cy’ubumenyingiro, rwashyiriweho ishuri ryo kubafasha kwihugura muri iyo myuga yabo kandi bagahuzwa na banki zikabaha inguzanyo.

Iki kigo kiswe Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu trariki 16/1/2015, cyashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Guverinoma y’u Buhinde.

Inyubako y'ikigo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".
Inyubako y’ikigo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".

Jerome Gasana, umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA), yatangaje ko kugira ngo umuntu uri ku kigero cy’urubyiruko abashe kubona amahirwe yo kwiga muri iki kigo, bizaterwa n’ubushake yagaragaje mu kwihangira umurimo hatitawe kuwo ari wo.

Yagize ati “Ubu tugiye gufata abo twajyaga tubona bafite ibitekerezo. Ntanze nk’urugero niba ari nk’umuntu wari waratangiye kujya akora amandazi amaze nk’umwaka. Uwo aba yaramaze kumenya bizinesi.

Akavuga ati niba afite ibihumbi bitanu aragura ifarini, amavuta, aho ari buze kubicururiza ukunguka noneho yamara kunguka akagira ayo azigama akongera akajya kurangura. Urumva ko uwo aba amaze kugira imitekerereze yo kumenya gucuruza”.

Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.
Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.

Umuyobozi wa WDA yavuze ko abantu nk’abo ari bo bagiye kwibandwaho kugira ngo babongerere ubumenyi n’ubushobozi kandi babegereze amasoko n’amabanki. Yongeyeho ko aba bazigishwa bazajya banahugurwa ku gukora imishinga no kwaka inguzanyo ku buryo amabanki nayo bizayorohera.

Devota Mukeshimana wiga ibijyanye mo gutunganya imyaka, avuga ko afite inzozi zo kwiyungura ubumenyi kurushaho, ku buryo ashobora no kwihuza na bagenzi be bakaba nabo bakwihangira umurimo.

Ati “Ibintu turi kwiga buzamfasha kumenya byinshi ntari nzi kandi nkaba nzashobora kwikorera. Ariko icyo bizamfasha cyane ni uko ntekereza kwihuza na bagenzi banjye ku buryo natwe tuzakora uruganda”.

Imwe mu mashini abigira mu kigo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center" bakoresha.
Imwe mu mashini abigira mu kigo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center" bakoresha.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 100, bazajya bigishwa mu gihe kiri hagai y’amezi atatu n’atandatu kandi hakiga ibyiciro bibiri hari abiga amanywa abandi biga ninjoro. Ikiciro cya mbere kirasoza amasomo ubu hakazahita hakurikiraho ikindi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, Minisitiri w’ubucuruzi na Minisitiri ushinzwe Inganda ziciriritse mu Buhinde hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu banyeshuri bigira mu kugo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".
Bamwe mu banyeshuri bigira mu kugo "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".
Minisitiri ushinzwe Inganda ziciriritse mu Buhinde yitabiriye umuhango wo gutaha "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".
Minisitiri ushinzwe Inganda ziciriritse mu Buhinde yitabiriye umuhango wo gutaha "Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center".
Abayobozi bo mu Rwanda n'abo mu Buhinde bitabiriye umuhango wo gutaha ikigo Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center.
Abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Buhinde bitabiriye umuhango wo gutaha ikigo Nyarutarama Vocational Training and Incubation Center.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabaza abantu biga ubudozi amezi 6 mwaba mubacyira ryari? ese iyobamaze kwiga haba hari ubufasha mubaha? nkokubahuza nibigo bikomeye ese nicyi cyumwihariko cyatuma umuntu atangira kwigira ahongaho? murakoze

Uwimana Justine yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

none ko tubona ibyo babiha about muri kgl muntara ho bahateganyiriza iki? murakoze

eric yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka