Gisagara: Intore zirasaba ubufatanye n’abaturege mu gihe cy’urugerero zitangiye

Intore zo mu murenge wa kibirizi ho mu karere ka Gisagara zifatanyije n’abaturage batangije ibikorwa by’urugerero, bafasha abana b’impfubyi zirera gukorera insina baterewe n’umushinga Zoe Ministries hagamijwe imibereho myiza, izi ntore zikanasaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugirango ibyo zigamije bizagerweho.

Kuri uyu wa kane tariki 9/1/2014, mu kagari ka Muyira, umurenge wa Kibirizi ho muri Gisagara habereye umuhango wo gutangiza imirimo y’urugerero izakorwa n’intore z’imparanirakurusha. Muri iki gikorwa, abagiye ku rugerero 145 n’abaturage bo mu tugari twa Muyira, Ruturo na Duwani bifatanyije n’intore bakorera insina ziri kuri hegitari 1,5 z’abana b’impfubyi.

Abaturage bifatanya n'abanyeshuri bari mu itoerero mu bikorwa bitanduknye byo gufasha umuryango Nyarwanda
Abaturage bifatanya n’abanyeshuri bari mu itoerero mu bikorwa bitanduknye byo gufasha umuryango Nyarwanda

Nyuma y’umuganda habayeho kuganira kuri gahunda za Leta, izi ntore zinamurikira abaturage imihigo bafite mu gihe cy’urugerero, aho wasangaga imyinshi igaruka ku mibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kubafasha guhindura imibereho bihaza mu biribwa banarwanya indwara zitandukanye nk’icyorezo cya Sida, kandi babibutsa ko uruhare rwabo rukenewe.

Hakizimana Jean Claude umwe mu ntore ati “Ibyo twiyemeje gukora byose ni murwego rwo kuzamura igihugu kandi igihugu ni abaturage, byumvikana ko rero ibyo byose bitagerwaho abaturage bigenewe batabigizemo uruhare, bajye badufasha kandi bumve n’inama bagirwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi Bwana Kabogora.Jacques yasabye abari ku rugerero kuzarangwa n’umuco wo gutangira imirimo ku gihe kandi bagakora bagamije kubona umusaruro.

Yaboneyeho asaba ababyeyi korohereza abana bajya gukora urugerero kuko byagiye bigaragara ko hari aho wasangaga ababyeyi batumva neza impamvu abana babo bagenda kandi nta kazi kabahemba kazwi bafite. Nawe kandi yagarutse ku cyo kuzorohereza muri rusange izi ntore babafasha igihe hakenewe ubufasha bw’abaturage, bakanumva inama bazajya bahabwa.

Izi ntore zigiye gukora urugerero igihe kingana n’umwaka, mu bikorwa zifite harimo, kuzafasha abaturage kubumba amashyiga ya rondereza, kubarura abana batari mu mashuri bagakwiye ku biga, gutoza abaturage ibikorwa by’isuku, kwirinda indwara z’ibyorezo, kwita ku mirire myiza n’ibindi byinshi bizafsaha aba baturage mu mibereho myiza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka