Gisagara: Abafite ubumuga nabo bahagurukiye kujijuka

Abafite ubumuga 101 bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara bigishijwe gusoma, kubara no kwandika ubu bishimiye urwego bagezeho. Bavuga ko nabo bashoboye kandi bakeneye no kujijuka kugirango binabafashe kwigirira icyizere.

Ubwo bahabwaga impamyabumenyi tariki 26/01/2012, basabwe kwigirira icyizere ntibahe umwanya abababwira ko ntacyo bakwigezaho.

Uwitwa Nyiraminani Verena wo mu murenge wa Muganza avuga ko bimushimishije kuba yarahawe ubumenyi, akanavuga ko ikimubabaza ari uko abantu bamwe bajya babafata nk’aho ntacyo bashoboye kandi nabo hari ibyo bashobora gukora.

Abamugaye bahawe impamyabumenyi zo kuba barize gusoma, kwandika no kubara.
Abamugaye bahawe impamyabumenyi zo kuba barize gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Ni byiza kuba ubuyobozi budutekereza bukaduha agaciro, bukatugenera n’inyigisho nk’izi zanadufashije. Iyaba abantu bose batubonaga nk’uko ubuyobozi butubona. Nka njye n’ubwo ntafata isuka ngo mpinge mfite akaguru kamwe, sinananirwa imirimo y’amaboko.”

Kuba aba bafite ubumuga barigishijwe kandi ngo bizabafasha kwiteza imbere kuko bagiraga inzitizi yo kubana n’ubumuga hakiyongeraho no kuba baba mu bujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika.

Umwarimu wabo nawe ufite ubumuga, Mukamusoni Patricia, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byatumaga batiteza imbere uko bikwiye kuko ngo no mu makoperative yabo wasangaga bashaka kwitoramo umuyobozi bikagorana kuko babaga batazi gusoma no kwandika.

Abamugaye bahawe umuganda wo guhingirwa imyumbati.
Abamugaye bahawe umuganda wo guhingirwa imyumbati.

Akomeza avuga ko bizabagirira akamaro kuko bazashobora kwiyobora no kwikorera imishinga ibyara inyugu mu makoperative n’ibimina byo kwiteza imbere, ikindi kandi ngo bizatuma bashobora kwiyandikira ibaruwa, gukoresha telefone no kumenya gukorana na Banki mu gihe batarigishwa bumvaga ibyo bitabareba.

Izi mpamyabumenyi zatanzwe nyuma yo gukorera umuganda wo guhingira imyumbati ingana na ha 1 abafite ubumuga bo mu murenge wa Muganza bibumbiye muri koperative KOATWIMU (Koperative y’Abanyabukorikori Twiteze Imbere Mugombwa).

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka