Burera: “Guhendebuka” ni kimwe mu bituma abana bata ishuri

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kuba hari abana bata ishuri biterwa n’uko ababyeyi babo baba batabitaho bibereye mu gushaka ibiraka bibaha amafaranga hirya no hino, ibyo bita “Guhendebuka” muri ako gace.

Abana bata ishuri bakunze kugaragara cyane mu giturage. Bene abo bana ngo baba bavuka mu miryango ikennye, ababyeyi babo babeshejweho no gushaka ikibatunga cyangwa se “Guhendebuka”.

Ababyeyi bagiye “Guhendebuka” ngo ntibaba bakitaye ku burere bw’abana babo kuko buri gihe bagenda mu gitondo bagataha nijoro, ntibanibuke kubaza abana babo ko bagiye ku ishuri.

Ngo abandi bana bata ishuri ni abavuka ku babyeyi b’abasinzi bahora mu kabari ugasanga amafaranga baba bakoreye bayatsinda mu kabari, ntibibuke no kugurira umwana wabo ikaramu, umwana akabura umwitaho agashaka uburyo nawe ajya gupagasa nta n’imyaka y’ubukure afite; nk’uko Gahimanyi Joseph, umwe mu banyaburera, abisobanura.

Agira ati “Urumva rero uwagiye guhendebuka undi akajya ku kabari, nk’aho wenda yakamubwite ati ‘karaba ujye kwiga, wapi! Niba wenda se yayamariye nabwo ku kabari, ntaramugurira isabune. Mwarimu namutuma ikaramu, nasohora (nasaba se) ati ‘ikaramu’ undi ati ‘ikaramu se ndayikura hehe!’ Yayinywereye yayamaze!”.

Hari bamwe mu bana bata ishuri bakajya guhendebuka ngo babone amafaranga.
Hari bamwe mu bana bata ishuri bakajya guhendebuka ngo babone amafaranga.

Yungamo ati “(Umwana) yareba bagenzi be akabona afite ikaramu, akabona afite ikaye, we ntayo agira, nabyo bikamuca intege, akavuga ati ‘ese ubundi ndi gukora iki!”, agahitamo kuguma mu rugo. Akavuga ati ‘abandi bari kujya guhendebuka ndetse nanjye reka njyeyo.’ Ntagaruke mu ishuri peee!”.

Akomeza avuga ko usanga hari abandi bana bitwaza ko bagiye gusura ba nyirakuru. Bagatindayo nyamara ari mu gihe cyo kwiga. Ugasanga ngo n’ababyeyi babo ntacyo bibabwiye, bakabihorera abana bakaba bataye ishuri gutyo.

Agira ati “Niba uri umubyeyi, utamubwiye ngo amusure atahe, urumva uba umudindije nabwo! Yigira kwa nyirakuru, urabona abakecuru ba mbere bafite imyaka miremire (myinshi), ni ukuvuga ati ‘mwana wanjye guma aha, ryama neza!’, akumva ashaka kwiberayo! Ajye amuvomera utuzi, ibyo kwiga se ibyo aba abizi gute!”

Undi muturage witwa Maniriho Leonard we avuga ko usanga hari n’abana bananiranye badakozwa ibyo kujya kwiga. Ahubwo bashishikajwe no “Guhendebuka” gusa.

Abana bananiranye

Bene abo bana ngo baba barananiranye ku buryo n’iyo hiyambajwe ubuyobozi bahita bahungira muri Uganda, aho bita mu Ngagi, mu Cyanika cya Uganda, bakirirwayo bakora ibyo bishakiye, bagataha nimugoroba.

Ngo kuba akarere ka Burera gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda nabyo biri mu bituma abana bata ishuri cyane.

Agira ati “N’abana b’iki gihe basigaye bananira ababyeyi! Yaba atangiye guteka amandazi (ngo abone amafaranga), wenda mu kiruhuko wamusubiza ku ishuri ntabikozwe! Noneho abayobozi b’inzego z’ibanze umubyeyi yajya kubiyambaza, wa mwana baba bari kumukurikirana ngo asubire ku ishuri, akajya yirirwa aho mu Ngagi. Kuba duturiye umupaka nazo zikaba ingaruka zituma abana baba ingegera!”.

Ababyeyi bamwe ngo bibera mu kabari ntibibuke kugurira abana ibikoresho by'ishuri bikaba byatuma umwana arivamo.
Ababyeyi bamwe ngo bibera mu kabari ntibibuke kugurira abana ibikoresho by’ishuri bikaba byatuma umwana arivamo.

Hari n’abandi bavuga ko usanga hari ababyeyi bakura abana babo mu ishuri ku bushake kugira ngo bajye babafasha imirimo itandukanye yo mu rugo: nko guhinga ndetse no kwahirira amatungo.

Imibare ituruka mu Karere ka Burera igaragaza ko mu mwaka wa 2014 abanyeshuri bataye ishuri mu mashuri abanza babarirwa mu kigero cya 13,7%. Mu cyiciro rusange abataye ishuri babarirwa mu kigero cya 15.8%, naho abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bataye ishuri babarirwa muri 5.4%.

Umwaka w’amashuri wa 2013 wo warangiye abana babarirwa muri 445 barataye ishuri kuva mu mashuri abanza kugera mu mashuri yisumbuye.

Abashinzwe uburezi mu Karere ka Burera bavuga ko ikindi cyaba gituma abana bata ishuri muri ako karere byaba bituruka ku gusibira cyane. Ngo kuko nko mu mashuri abanza mu mwaka wa 2014, abanyeshuri babarirwa mu kigero cya 22% barasibiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri cyahagurukiwe. Ngo usibye guhwiturira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo babajyana ku ishuri, ngo n’ababyeyi bakura abana babo mu ishuri bazajya bahanwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ntago bikwiriye rwose abayobozi bo mu karere ka burere babishakire igisubizo

nathalie yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

kubera ko nta kindi kintu waraga umwana wawe cyiza nko kumwigisha abayobozi bafatanyije n’ababyeyi muri aka karere ka burera kimwe nahandi bimeze gutya basabwe gukemura iki kibazo maze abana bakareka ibyo byo guhendebuka maze bakagana amashuri bakazagira icyo bakora nyuma ariko barize

gahenda yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka