Burera: Abana 34 b’abahanga batishoboye bagaruriwe icyizere cyo gukomeza kwiga

Abanyeshuri 34 b’abahanga batishoboye bo mu karere ka Burera, biga mu mashuri yisumbuye barashimira umuryango ASEF (African Student’s Education Fund) ubahaye ubufasha bakaba babonye ubushobozi bwo gukomeza kwiga.

Abo banyeshuri harimo 21 barangije amashuri abanza, bagiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse n’abandi 13 barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bagiye gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Umuryango ASEF uzarihira abo bana abafaranga y’ishuri yose kugeza barangije amashuri yisumbuye. Wabahaye kandi ibikoresho by’ishuri byose bisabwa n’ibigo bazajya kwigaho.

Abanyeshuri bafashijwe basabwe kwiga bashyizho umwete kugira ngo bazigirire akamaro.
Abanyeshuri bafashijwe basabwe kwiga bashyizho umwete kugira ngo bazigirire akamaro.

Ibyo bikoresho birimo umufariso wo kuryamaho, amakaye amanini n’amato, amakaramu, amasabune yo kumesa ndetse no koga, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, “Esuis-mains”, amashuka, ibiringiti, impapuro z’isuku, ndetse n’amabase.

Dusengimana Valens, ufite imyaka 20 y’amavuko ni impfubyi akaba abana na mushiki we gusa. Avuga ko akiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byamugoraga kubona amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho. Ngo kuba abonye ubufasha agiye kwiga ashyizeho umwete kugira ngo azagire icyo yimarira ndetse nawe afashe abandi.

Agira ati “Mbere najyaga kwiga bingoye ariko ubwo mbonye ibikoresho ngiye kwiga nshyizeho umwete kuburyo nanjye ibikoresho bizamfasha nkagira aho ngera…nimbasha gutera imbere nzagirire abandi akamaro”.

Dusengimana Valens avuga ko ubufasha ahawe atazabupfusha ubusa ngo aziga ashyizeho umwete nawe azafashe abandi.
Dusengimana Valens avuga ko ubufasha ahawe atazabupfusha ubusa ngo aziga ashyizeho umwete nawe azafashe abandi.

Abana twaganiriye bagaragaza ibyishimo byinshi bavuga ko nibagera ku ishuri bazakora ibishoboka byose bakiga bashyizeho umwete baharanira gutsinda.

Nyirambonabucya Annonciata, umwe mu babyeyi baherekeje abo banyeshuri, ashimira ASEF itumye umwana we akomeza kwiga. Ngo iyo atagira uwo muryango nta kizere yari afite cy’uko umwana we azasubira ku ishuri.

Agira ati “Ubu ndishimye cyane! Nari narihebye, ntakirya! Ubu ndishimye umwana wanjye agiye kujya mu mashuri akiga. Yari yatsinze yabaye uwa mbere mu kigo…atsinze rero mbura amikoro nuko tugira Imana iratugoboka rero! Ubu ndishimye cyane!”

Bimwe mu bukoresho bahawe.
Bimwe mu bukoresho bahawe.

Uwo mwana ugiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ngo akirangiza amashuri abanza nabwo yari yatsindiye kujya kwiga mu mashuri yisumbuye ariko nyina ngo yahise amujyana kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyanda (9YBE) kubera kubura amikoro.

Devin Maloney, uhagarariye ASEF mu Rwanda, avuga ko bafasha abana batsinda cyane mu ishuri ariko batishoboye bityo bakabaha amahirwe yo gukomeza kwiga.

Agira ati “Tuvugana n’ubuyobozi bw’akarere bukaduha umubare mwinshi w’abanyeshuri batishoboye ubundi tugatoranyamo abatsinda kurusha abandi tukabafasha kwiga bakarangiza amashuri yisumbuye.”

Akomeza avuga ko icyo baba bategereje kuri abo bana ari uko biga bagatsinda neza nabo bakazigirira akamaro, bakiteza imbere.

Devin Maloney (umugabo wicaye ku ruhande hirya) avuga ko bafasha abana b'abahanga batishoboye ngo bazagire icyo bimarira.
Devin Maloney (umugabo wicaye ku ruhande hirya) avuga ko bafasha abana b’abahanga batishoboye ngo bazagire icyo bimarira.

ASEF ni umuryango watangijwe n’umunyamerika witwa Erik Schmollinger ubwo yasuraga u Rwanda maze akumva ararukunze.
Yahise ashaka icyo yakora kugira ngo afashe Abanyarwanda kandi ngo asura u Rwanda buri mwaka.

Kuri ubu umuryango ASEF ukorera mu turere umunani two mu Rwanda ukaba ufasha abanyeshuri bagera kuri 360.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwirire ASEF muri uyumwaka wa 2014 izaze ifashe nabarangije amashuri y’isumbuye

Nshimiyimana Innocent yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka