Banki y’isi n’abashinzwe ubumenyingiro bagaragaje icyizere ko kubaka amashuri y’imyuga bizarangira neza

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk, hamwe n’uhagarariye itsinda SDP, Skills Development Project rishinzwe guteza imbere ubumenyingiro mu mashuri y’imyuga mu Rwanda, bwana Hiroshi Saeki baragaragaza icyizere ko imirimo yo kubaka amashuri y’imyuga mu ntara z’Iburasirazuba no mu majyaruguru izarangira nk’uko byateganijwe.

Ubwo aba bayobozi basuraga amashuri ari gusanwa hirya no hino mu Rwanda ngo azakire abaziga imyuga basanze iyo mirimo iri kugenda neza, basanga imirimo yose iri gukorwa izarangira ku gihe n’abazigiramo bakazahabwa ubumenyi ahantu hatunganye.

Ahari gutunganywa ni mu mashuri ya Ecole des Sciences et techniques/EST Busogo na Kinihira VTC mu turere twa Musanze na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, hamwe na Kirehe VTC, IPRC yahoze yitwa ETO Kibungo na Kabarondo VTC, mu turere twa Kirehe, Ngoma na Kayonza mu burasirazuba. Aha hose ngo basanze imirimo igenda neza, bakaba bavuze ko bishimiye aho imirimo yo kubaka no gusana ayo mashuri igeze.

Hiroshi Saeki uhagarariye SDP asobanurirwa aho imirimo yo gusana ishuri EST Busogo igeze.
Hiroshi Saeki uhagarariye SDP asobanurirwa aho imirimo yo gusana ishuri EST Busogo igeze.

Inkunga yo gusana no gutunganya ayo mashuri yatanzwe na Banki y’Isi muri gahunda yayo yo guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda, iyinyujije mu mushinga witwa SDP.

Kubaka, gusana no gushyira ibyangombwa mu mashuri yo muri Musanze na Rulindo ngo bizatwara miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, naho ayubakwa mu burasirazuba mu turere twa Kirehe, Ngoma na Kayonza izatware miliyari indwi n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yasuraga ahubakwa mu ntara y’Iburasirazuba, madamu Carolyn Turk ukuriye Banki y’Isi mu Rwanda yagize ati “Nshimishijwe n’aho kubaka ayo mashuri bigeze, nkaba ntegerezanye icyizere kubona abanyeshuri bigira ahantu hashya, banakoresha ibikoresho bishya kandi byiza bibafasha kubona ubumenyi.”

Umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda, Carolyn Turk (wambaye umutuku) hamwe n'abayobozi muri WDA basura amashuri ariko gusanwa ngo azigishirizwemo imyuga.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk (wambaye umutuku) hamwe n’abayobozi muri WDA basura amashuri ariko gusanwa ngo azigishirizwemo imyuga.

Biteganyijwe ko aya mashuri niyuzura, irya Kinihira na E.S.T Busogo azajya yakira abanyeshuri 482, naho aya Kirehe VTC, Kabarondo VTC na IPRC yigiremo abagera kuri 582. Aha ngo bazajya bahigira amasomo yo gukora servisi n’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS, Leta y’u Rwanda irifuza kugeza igihugu mu ruhando mpuzamahanga rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse; hashingiwe ku kugira abaturage bifashisha ubumenyingiro mu byo bakora bya buri munsi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka