American Corner yijihije imyaka 2 ikorera mu karere ka Rubavu

Isomero ryashyizweho n’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (RTC) ishami rya Rubavu ku bufatanye n’Ambasade y’Amerika mu Rwanda, taliki ya 12/3/2014, ryizihije imyaka 2 ritangiye gukora mu kwigisha abaturage bo mu karere ka Rubavu Icyongereza no kubagezaho serivise bibashishikariza gusoma.

Ubuyobozi bwa Rwanda Tourism College (RTC) butangaza ko iri somero ryashiriweho Abanyarubavu bose kugira ngo ribafashe kwiga Icyongereza, kwihugura gusoma hamwe no gukora ubushakashatsi bakoresheje ikoranabuhanga kuko muri iri somero habonekamo internet.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri RTC, Dr Tombola Masereli Gustave, avuga ko American Corner ifasha abaturage kutihugiraho ahubwo bashobora kwiyungura ubumenyi bakoresheje uburyo butandukanye buboneka muri iri somero.

Isomero rya American Corner rikorera mu karere ka Rubavu.
Isomero rya American Corner rikorera mu karere ka Rubavu.

Uretse abaturage basanzwe, isomer rya American Corner rinafasha abanyeshuri biga muri RTC ishami rya Gisenyi kwimenyereza Icyongereza rikanafasha abarimu gukora ubushakashatsi.

Mu myaka ibiri iri somero ritangiye ngo rigeze aho ryakira hagati y’abaturage bavuye hanze ya kaminuza 150 baje gusoma no gukora ibikondi bikorwa bijyanye no kwiyungura ubumenyi muri Amercan Corner, ariko ngo umubare uracyari muto ugereranyije n’ubushobozi iri somero rifite birimo kugira ibitabo 2000 n’uburyo bwo gukoresha amajwi n’amashusho.

Benjamin Roode, umukozi muri ambasade y’Amerika, avuga ko igi gikorwa cyagiriyeho guteza imbere umuco wo gusoma mu rubyiruko n’abakuze bataba mu bigo by’amashuri, akaba ashishikariza abatuye ahari ibi bigo gukoresha amahirwe bafite.

Isomero rya American Corner ryitabirwa n'abantu batandukanye barimo n'abana bato.
Isomero rya American Corner ryitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’abana bato.

Yagize ati “isomero rifasha muri byinshi mu iterambere no kongera ubwenge, twifashishije RTC twifuje kugeza ubumenyi n’ahandi hatari muri Kigali, kugira ngo abaturage batandukanye bashobore kwiga no gukoresha Icyongereza hakoresheje ibitabo biri mu isomero, internet, uburyo bw’amashusho n’amajwi.

Twakomeje ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda umuco wo gusoma dushira ayandi masomero mu duce twa Byumba na Huye kugira ngo bibafashe kandi biragaragara ko umusaruro ugenda wiyongera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ibikorwa na American Corner biri muri gahunda y’igihugu yo gutoza Abanyarwanda umuco wo gusoma no kongera ubumenyi binyuze mu gusoma.

Isomero ribarizwamo ibitabo 2000.
Isomero ribarizwamo ibitabo 2000.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, arahamagarira Abanyarubavu gukoresha aya mahirwe bafite cyane ko gukoresha iri somero ari ubuntu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka