Amajyepfo: Ireme ry’uburezi ryahagurukije Minisitiri ubushinzwe
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Prof Silas Lwakabamba ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri iyi minisiteri bahagarukijwe no kuganira n’inzego zishinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ryabwo.
Iyi nama yo kwita ku ireme ry’uburezi yabereye mu kigo cya IPRC–Kavumu mu Karere ka Nyanza yitabiriwe n’abakozi bose bafite aho bahuriye nabwo mu turere n’Intara y’Amajyepfo ndetse n’izindi nzego bafatanya mu kubuteza imbere.
Prof Lwakabamba yagaragarijwe n’abakora umwuga w’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo ko mu myigishirize hakirimo ibibazo byaba ibituruka ku banyeshuli ubwabo, abarezi ndetse n’imitegurire y’amasomo muri rusange rimwe na rimwe ngo igenda ibamo guhuzagurika.
Nk’uko bamwe mu bakora umwuga w’uburezi muri iyi nama babigaragaje, ngo ikibazo cyo kwigishwa n’abarimu benshi mu mashuri abanza gikomeje kutorohera abana kuko hari amasomo amwe n’amwe umwarimu yigisha yarangiza undi akaza, noneho abana bikabagora kubyakira no kubamenyerera bose icyarimwe.
Ibindi batunze agatoki ko bidakozwe neza byatanga amasaruro mubi mu myigishirize ni gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, aho usanga bamwe barya abandi bicira isazi mu maso kubera ko baba babuze ubwishyu bw’amafaranga asabwa.
Isuku nayo ntiyibagiranye muri iyi nama kuko aho gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iri hose basabwe kuyitwararika, kugira ngo badakemura ikibazo kimwe bateza ikindi ngo haduke indwara zikomoka ku mwanda bitewe n’isuku nke.
Aganira n’abari muri iyi nama, Minisitiri w’uburezi yavuze ko hari uburyo butandukanye bwo gukemuramo ibikibangamiye uburezi bufite ireme byagaragajwe ndetse n’ibizakomeza kuvuka.
Yavuze ko bimwe byatangiye gushakirwa ibisubizo nko guha abana amahirwe angana yo kwiga ikoranabuhanga muri gahunda yo gutuma buri mwana wese agira Mudasobwa ye.
Ngo mu myaka mike iri imbere byinshi bizaba byakemutse cyane cyane ko henshi byamaze gushyirwa mu bikorwa, nk’uko Minisitiri Lwakabamba yakomeje abitangaza.
N’ubwo hagaragajwe ko hakiri inzitizi mu burezi bufite ireme, ntibyababujije ko banishimira ibyiza bya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ngo kuko yatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanuka ndetse ikanongera ubusabane hagati muri bo.
Ibijyanye n’imicungire y’ibigo by’amashuri nabyo byavuzweho hanengwa bamwe mu bayobozi babihindura nk’uturima twabo ndetse bakabinyunyuzamo inyungu zabo bwite batitaye ku burezi bufite ireme.
Bamwe mu bafite iyo ngeso babwiwe ko nibatisubiraho bizababyarira ibibazo mu rwego rw’amategeko bikaba byanabafungisha.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yishimiye ubufatanye bugenda bugaragara mu gushyiraho ingamba zihamye zo gukemura ikibazo cy’uburezi budafite ireme mu banyeshuri hagamijwe ko butezwa imbere mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muriyonama yoguteza imbere ireme ry’uburezi bibuke nokuvuga kukibazo cy’amafaranga agenerwa ibigo bita capitation grant aza impitagihe. nkurugero mukarere ka nyanza nanubu ibigo byose by’amashuri ntibyabonye ayigihembwe cya 3 ubusanzwe aboneka mukwezi kwa 9cg10. none ibyobigo bikaba biri mumyenda babereyemo barwiyemezamirimo kubera ibikoresho bahaye abayoboyi bibigo byamashuri kw’ideni.
Inzego zose zikomeze ubufatanye,duhashye icyatuma uburezi bubura ireme!2015,Abarimu twiteguye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu ireme ry’uburezi.