Akarere ka Musanze karasabwa kwita ku myigire y’abasigajwe inyuma n’amateka

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera, yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze gukora ibishoboka byose kugira ngo abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bagane ishuri kugirango bizagire uruhare mu gukemuka kw’ibibazo bafite.

Mu ruzinduko Dr. Mukabaramba yagiriye mu karere ka Musanze tariki 02/10/2014, abasigajwe inyuma n’amateka bagaragaje ko abana babo batabasha kwiga ngo barangize amashuri abanza banakomeze ayisumbuye kubera ikibazo cy’imibereho mibi, ngo umwana ntiyakwiga afite inzara.

Umwe mu basigajwe inyuma n'amateka wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ageza ikibazo ku Munyamabanga wa Leta muri MINALOC.
Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ageza ikibazo ku Munyamabanga wa Leta muri MINALOC.

Mukeshimana Dative, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka agira ati: “Imibereho y’abo batiga ntabwo aba ari myiza kuko ntacyo kurya baba bafite kubera ko ababyeyi babo batunzwe no kujya guceba (gushaka ibyaba byasigaye nyuma yo gusarura) iyo babibonye bararya babibura bakaburara. Ntabwo wajya kwiga waburaye.”

Dr. Mukabaramba ushinzwe imibereho y’Abaturage muri MINALOC asobanura ko ikibazo cy’imibereho kitari mu basigajwe inyuma n’amateka gusa, yongeraho ko uburezi bwagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite.

Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ngo bateye intambwe ariko hari n'abagifite cy'amikoro atuma abana babo batiga.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ngo bateye intambwe ariko hari n’abagifite cy’amikoro atuma abana babo batiga.

Agira ati: “Umunsi twashoboye kwiga, abo bana bashoboye kuzamuka ni ukuri ndababwira ko ibi bibazo turimo ntabwo bizaba bikimeze uko bimeze ubu. Ikibazo cy’ishuri ni ikintu gikomeye nubwo mwavuze ko hari ikibazo cy’inzara, ibibazo ntibiri gusa mu basigajwe inyuma n’amateka nuko buri wese amenya ibye, ibibazo biri hose …mujye mukigeza mu buyobozi nta kuntu ikibazo kitakemuka.”

Nubwo abasigajwe inyuma n’amateka bagaragaje ibibazo bagihura nabyo, banemeza ko hari aho bamaze kugera batera imbere ugereranyije nuko byahoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Nyange bashimiye Leta intambwe bamaze gutera aho basigaye bafatwa nk’abandi Banyarwanda mbere bitarabagaho, imiryango 31 yabonye amacumbi n’indi isaga 20 yorozwa inka muri gahunda ya Girinka.

Amazu yubakiwe abasigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Nyange.
Amazu yubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Nyange.

Mupenzi Jean Pierre uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Musanze ashimangira ko ubu basigaye basabana n’abandi baturage mu birori bitandukanye, ikindi gahunda ya Girinka yabagezeho n’ubwo atari bose ndetse bubakiwe amacumbi ariko ngo hari abakiri mu mazu ameze nabi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze nabwo bwemeza ko imbereho y’abaturage by’umwihariko abacitse ku icumu, ababana n’ubumuga n’abasigajwe inyuma n’amateka imeze neza kuko bafashijwe kubona amacumbi nubwo bose batarayabona, bahawe inkunga binyujijwe mu makoperative ndetse bafashijwe kubona insimburangingo.

Umunyamabanga wa Leta yasuye kandi koperative “Dukomeze ubuzima” igizwe ‘abafite ubumuga n’abandi baturage mu Murenge wa Shingiro, anayitera inkunga ya miliyoni ebyiri kugira ngo yagure ibikorwa byayo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera ari kumwe n'abandi bayobozi mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera ari kumwe n’abandi bayobozi mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yibukije abakozi bafite mu nshingano zabo imibereho myiza ko bafite inshingano zitoroshye zisaba kwitanga umunsi ku wundi kugira ngo abaturage bashinzwe bagire imibereho myiza.

Aba bakozi ngo bakurikije uko umurenge ungana basanga gusohoza inshingano zabo bigoye bityo basabye umunyamabanga wa Leta kubakorera ubuvugizi kugira ngo Leta igire icyo ikora na bo babone nka moto yo kubafasha mu kazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

buretse ko niri zina ryagahindutse nabo bakitwa abanyarwanda cyeretse niba ntacyo ribatwaye? naho rwose nabo ntibakagize igikorwa nakimwe giteze abanyarwanda muri rusange cyibanyura iruhande rwose,

sam yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

abanyarwanda bose ubu bahawe amahirwe angana ku buryo ntawe ukwiye guhezwa muri gahunda iyo ariyo yose.

musanze yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka