Abanyeshuri ba kaminuza barasabwa kurangwa n’umuco wo guteza imbere igihugu

Uburezi n’ubuhanga byunganiwe n’umuco w’ubupfura ni kimwe mu byashimangiwe na Lieutenant General Fred Ibingira mu kiganiro yatanze muri kaminuza y’Umutara Polytechnic mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijoro rishyira tariki 13/04/2013, habaye urugendo rutuje rwakozwe mu mujyi wa Nyagatare, n’igitambo cya misa, nyuma hatangira ibiganiro nyir’izina muri kamunuza y’Umutara Polytechnic.

Iyi gahunda yateguwe n’ishyirahamwe rihuza abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) biga muri kaminuza y’Umutara Polytechnic no mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare.

Ubutumwa bushishikariza abanyeshuri kwigira bwatanzwe n’ umuhuzabikorwa wa AERG mu Mutara Polytechnic no mu ishuri ry’buforomo n’ububyaza rya Nyagatare, Gahenda Innocent.

Lt. Gen. Fred Ibingira we ashingiye ku kuba u Rwanda rwarashenywe n’abari baraminuje, asaba aba banyeshuri guharanira kuzavamo abahanga bubaka, bakwiza urukundo n’ubugwaneza mu muryango nyarwanda bagaharanira ko ubwenge bwabo buzamura imibereho y’Abanyarwanda bubafasha kwigira.

Lt. Gen. Fred Ibingira atanga ikiganiro muri Kaminuza y'Umutara Polytechnic.
Lt. Gen. Fred Ibingira atanga ikiganiro muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic.

Yagize ati “Niba amahano yakorewe mu gihugu cyacu yarakozwe n’abitwaga ko bize, nta mpamvu nka mwe biga muri Kaminuza mutareberaho muhindura amateka mwiyubakira igihugu cyanyu. Iki nicyo gihe ko mutanga umusanzu wo kuzamura umuryango nyarwanda.”

Mu bigomba gushyirwamo imbaraga cyane harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igifitwe na bamwe, gusa akaba ahamya ko ikibabaje kurushaho ari ukuba igenda ikongezwa mu bakiri bato kandi aribo bakagombye gutegurirwa kuba abayobozi beza.

Icyakora nk’uko byagaragajwe muri ibi biganiro ngo icyizere cy’ejo heza h’u Rwanda kirahari, bashingiye ku ntambwe imaze guterwa mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi mu myaka 19 ishize igihugu kivuye muri Jenoside.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza koko abanyarwanda bagize amahirwe yo ksiga bagomba gukora iyo bwabaga bagakumira abashaka kongera koreka imbaga nyarwanda. Ariko kandi leta yitondere icyemezo cyo mu mwaka utaha cyo kudaha benshi amahirwe yo kwiga kuko biragaragara ko benshi bazahita bata amashuri kubera ubushobozi buke. Ibi bishobora kuzatuma na Ideology ya genocide yiyongera cyane ko hatagaragazwa neza abazafatirwa ingamba zitari nziza muri rusange. Ni aho kwitonda.

theogene sibomana yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka