Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora barasabwa kuzamura imyumvire y’abaturage mu nzira y’iterambere

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ubwo ku wa gatandatu, tariki 27/04/2013 yaganiraga n’abanyeshuri ndetse n’abarimu b’iyi kaminuza ku iterambere ry’ubukungu.

Intego y’iki kiganiro yari iyo kugira ngo abanyeshuri b’iyi kaminuza babashe kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo kijyanye n’ubukungu.

Umuyobozi w'akarere Habyarimana Jean Baptiste ni we witangiye ikiganiro ku Iterambere ry'ubukungu.
Umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste ni we witangiye ikiganiro ku Iterambere ry’ubukungu.

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza basobanuriwe aho u Rwanda rwavuye, kuva mu 1994 kugeza aho rugeze ubungubu, ndetse na gahunda u Rwanda rwagiye rushyiraho zigamije iterambere nka Vision 2020, EDPRS ndetse na gahunda z’iterambere ry’imyaka 5 akarere kaba karihaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo bereke aba banyeshuri gahunda z’iterambere igihugu gifite ariko kandi bikaba no kubakangurira kugira uruhare mu mpinduka nziza zaturuka kuri kaminuza bigamo.

Uhereye iburyo: Prof. Janet Stewart (VRAC wa KP), Umuyobozi w'akarere Habyarimana J. Baptiste, Perezida w'Inama Njyanama y'akarere, Musabyimana Innocent n'umuyobozi w'akarere wungirije, Gatete Catherine.
Uhereye iburyo: Prof. Janet Stewart (VRAC wa KP), Umuyobozi w’akarere Habyarimana J. Baptiste, Perezida w’Inama Njyanama y’akarere, Musabyimana Innocent n’umuyobozi w’akarere wungirije, Gatete Catherine.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kibogora, Prof. Janet Stewart yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwatekereje kuza muri iyi kaminuza gutanga ibiganiro biganisha ku bukungu kuko bikangura ibitekerezo by’abanyeshuri, bagasobanukirwa neza n’uruhare rwabo mu iterambere.

Abanyeshuri bakurikiranye iki kiganiro bagaragazaga ko bari bafite inyota yacyo; ibi bikaba byagaragariye mu bibazo n’ibitekerezo batangaga.

Abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic bakurikiye ibiganiro.
Abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic bakurikiye ibiganiro.

Musenge Emmanuel na Nzakizwanayo Jean Claude baganiriye na Kigali Today batangaje ko bishimiye iki kiganiro kuko cyabahaye ishusho rusange y’iterambere ry’igihugu ndetse n’ingorane z’ubukene zikigaragara, ku buryo basanze na bo bakwiriye gufata iya mbere mu rugamba rw’iterambere, by’umwihariko baharanira kwihangira imirimo kuruta kuzarangiza bajya gusaba akazi.

Nzakizwanayo Jean Claude wiga mu Ishami ry’Uburezi yagize ati “Nzakora imirimo myinshi yo kwihangira imirimo; cyane cyane ko ndi kwiga muri kaminuza, ntabwo ngomba gutegereza ko Leta izampa akazi, ahubwo nk’uko Meya (Mayor) yatuganirije kuri gahunda zo kwiteza imbere, nanjye ngomba gukora uko nshoboye nkiteza imbere”.

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora babajije ibibazo batanga n'ibitekerezo.
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora babajije ibibazo batanga n’ibitekerezo.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent akaba ari n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) na we yasabye aba banyeshuri ko igikwiriye kuri bo ari uko bahindura imyumvire y’abaturage kugira ngo bafate iya mbere mu gukangukira gahunda z’iterambere zihindura imibereho yabo ikaba myiza, ari na byo bituma ubukungu buzamuka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kibogora Polythecnic jya mbere turagushyigikiye!!

dada yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka