Zimbabwe: Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda barimo gukora ibizamini by’akazi

Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.

Bamaze gukora ikizamini cyo kwandika, basigaje icyo kuvuga
Bamaze gukora ikizamini cyo kwandika, basigaje icyo kuvuga

Abatsinze ikizamini cyanditse barenga 80% by’abagikoze, kikaba cyarakozwe ku buryo bw’iya kure ‘online’ ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru (17-18 Kanama 2022).

Umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Zimbabwe, ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza, Simon Masanga, yavuze ko Zimbabwe yishimiye uko iyo gahunda yo gutanga akazi irimo kugenda.

Masanga aganira n’ikinyamakuru cy’aho muri Zimbabwe ‘Herald newspaper’ yagize ati “Dufite abarimu ahitwa i Gweru Bulawayo Masvingo, Chinhoyi ndetse n’i Harare, kandi hose gahunda y’ibizamini yagenze neza”.

Ati “Twanyuze mu bakandida bose, ariko urugero batsinzeho ruratangaje. Abasaga 80% ni bo bazajya mu kizamini cyo mu buryo bwo kuvuga, kizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.”

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Masanga yagize ati “Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2022, ari bwo duteganya kuzabona amanota ya nyuma, hagakurikiraho gusuzuma ibijyanye n’ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri Zimbabwe, nyuma y’aho hazakurikiraho ibyo kujya mu Rwanda. Gusa abarimu bazabanza kujya mu mahugurwa i Harare mbere yo kugenda”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Karake Charles, yagize ati “Twari dutegereje abarimu bagera kuri 324 none abakoze ibizamini ni 260 gusa. Amasezerano dufitanye na Guverinoma ya Zimbabwe, arafunguye ku buryo tuzasubira gushaka abandi barimu”.

Ku itariki 23 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Zimbabwe, zasinyanye amasezereno y’ubufatanye ‘Memorandum’ yo guhana abakozi mu bijyanye n’uburezi.

U Rwanda rwasabye abarimu baturuka muri Zimbabwe kugira ngo ruzibe icyuho, kijyanye n’ubumenyi n’inzitizi mu by’indimi.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushaka abarimu beza baturuka muri Zimbabwe. Ibyo yabitangaje mu gihe cy’inama ku ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yabaye muri Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kwiga no kimwe no kubona akazi no ikindi Kandi hanze aha ubushomeri na bwo buravuza ubuhiha .Areka twige neza natwe tujye guhangana n,abandi ku isoko ry,umurimo ndetse no hakurya y,amazi magari Kandi birashoboka.Murakoze

Kamanzi Riunanira yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

gushaka abarimu ni byiza cyane ariko se abashomeri bo mu Rwanda bo bazaba abande?

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza! Dushimye cyane ko leta y’u Rwanda yitaye ku burezi. Arko guha akazi abanyamahamga Hari abanyarwanda bize uburezi batarakabona ubwo byo bisobanuye iki? Niba Ari ikibazo cy’ubumenyi buke abanyarwanda bafite, babaha amahugurwa arko ntibahite mo kubaheza mu bushomeri ngo bahe akazi abanyamahamga.

Urugero: mu Rwanda Hari abanyeshuri batangije kwiga uburezi Social studies with Education imyaka igenda iba myinshi ntakazi babona. Byukuri muzatubarize icyo babivuga ho! Abanyamahamga bagiye kujya baturusha ijambo mu gihugu cyatubyaye koko!

Murakoze mugire amahoro!!

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Vyiza cane natwe bari kudutegurira tea nka ba refeeges twabuze uko dushaka akazi ariko dufise ibyangombwa

MBARUSHIMANA Pascal yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Iyi babikoze neza cane nacu babe badutegurira kuko turi kwiga kaminuza ino kd turi ABA refeege tunafise ibyangombwa I.d card itwemerera ariko nacu bazadufungurire uburyo bwo kwinjiramwo kugirango tuzadepoze dushaka akazi kubamaze kurangiza kwiga

MBARUSHIMANA Pascal yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Nibyiza rwose ko tubona abarimu bashoboye,ariko nabanyarwanda barashoboye,ntabwo ibihe byose tuzakorerwa akazi n’abanyamahanga,murakoze.

Nsanzabera William yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka