Urubyiruko 179 rwigiye mu Kigo cy’Iwawa rwahaye impamyabushobozi

Urubyiruko 179 rwarangije amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre). Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo DOT Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Avuga mu izina ry’abarangije ayo mahugurwa, Jacques Nsabimana wahuguwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga yagaragaje uburyo aya mahugurwa ashobora guhindura ubuzima bwe maze agira ati “Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, ndashaka kwihangira umurimo, nzatangira gucuruza umuriro wa cash power aho ntuye. Ibi nzi ko bizamfasha kwinjiza amafaranga kandi n’abatuye mu cyaro cy’iwacu bikazabafasha kubona umuriro batavunitse.”

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi, yashimye urubyiruko rwashoje aya mahugurwa kuko bishobora kuba umusemburo wo kwishingira imishinga ishobora kubabyarira inyungu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko na ICT, Rosemary MBABAZI, ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu banyeshuri barangije amasomo ku kigo cya Iwawa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko na ICT, Rosemary MBABAZI, ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu banyeshuri barangije amasomo ku kigo cya Iwawa.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ni uburyo bushoboza abantu kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza kandi ushobora kurikoresha mu mirimo itandukanye byaba mu buhinzi, ubworozi, ububaji, kudoda n’ibindi bitandukanye.”

Gahunda yo guhugura urubyiruko mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi yatangiye mu mwaka wa 2010, ikaba ihuza abahawe amahugurwa n’ibigo by’imari biciriritse kugira ngo biborohereze gutangira imishinga.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo cy’imyuga cya Iwawa mu mwaka wa 2010 kugira ngo gifashe guha abana baba ku mihanda amahirwe yo kubaha ubumenyi bushobora gutuma bibehsaho.

Abanyeshuri biga mu kigo cya Iwawa ntibiga imyuga gusa ahubwo bagira umwanya wo gukora ibikorwa bijyanye n’umuco na siporo ndetse bakanagira igihe cyo kureba sinema zijyanye n’imyuga biga cyane mu masaha y’umugoroba.

Mu rwego rwo kuremera abo bana barererwa i Wawa baremewe umurongo w’itumananaho wa internet n’ibikoresho bijyana na yo,n’ibigo bibiri bitanga umurongo wa internet, MTN na New Altel.

Ibigo MTN Rwanda na New Altel byemereye Ikigo cy’Iwawa gihugurirwamo urubyiruko rwari rusanzwe ari inzererezi umurongo wa internet, kuko wari kimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’ubuyobozi bwicyo cyigo.

Abanyeshuri barangije amasomo ku kigo cya Iwawa bishimana na Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko na ICT, Rosemary MBABAZI.
Abanyeshuri barangije amasomo ku kigo cya Iwawa bishimana na Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko na ICT, Rosemary MBABAZI.

Uwari uhagarariye New Altel, Gashabuka Aimable, yavuze ko mu kigo cy’Iwawa bazagura umuyoboro wa internet cyahatangaga, bakanahashyira umurongo wa internet udakoresha urutsinga “wireless” mu rwego rwo gufasha abakoresha mudasobwa zigendanwa (Laptops) na telefone zigendanwa z’abasura cyangwa baba kuri icyo kigo kubasha gukoresha itumanaho rya interineti.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Iwawa yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga ifatanya n’ibindi bigo by’itumanaho nka LG, MTN na New Altel kubagezaho ibikoresho ikigo kifashisha mu burere n’ubumenyi bahatangaga.

Usibye ibyo bigo byatanze ibikoresho, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Mbabazi Rosemary yashimye ubuyobozi bwa DOT Rwanda bwahuguye urubyiruko mu ikoranabuhanga.

Iyi nkuru twayohererejwe na Migisha Pacifique ushinzwe itanganzamakuru muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka