Rutsiro: Amashuri arashidikanya ku mpamvu zituma abanyeshuri bagera ku ishuri nijoro

Ubuyobozi bwa bimwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Rutsiro buvuga ko hari abanyeshuri bagira ingeso yo kunyura hirya no hino mu gasozi bigatuma bagera ku bigo batinze bakitwaza ko imodoka zabuze.

Bamwe mu banyeshuri baje gutangira umwaka w’amashuri wa 2013 mu karere ka Rutsiro tariki 07/01/2013 bahageze nijoro kubera ko ngo ibinyabiziga bitwara abagenzi byari bicye.

Ku kigo cy’amashuri cya Collège de la Paix Rutsiro abanyeshuri bari bakinjira mu kigo ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba ndetse na nyuma yaho.

Bamwe mu banyeshuri bari bakomeje kwinjira mu kigo cya College de la Paix Rutsiro saa moya n'igice z'umugoroba na nyuma yaho.
Bamwe mu banyeshuri bari bakomeje kwinjira mu kigo cya College de la Paix Rutsiro saa moya n’igice z’umugoroba na nyuma yaho.

N’ubwo bamwe mu banyeshuri bavugaga ko bageze mu kigo batinze kubera ko babuze imodoka, umuyobozi w’ikigo cya Collège de la Paix Rutsiro, Jean Claude Tabaruka we yashidikanyaga kuri ibyo bisobanuro.

Bamwe mu bakobwa bakimara kwinjira mu kigo saa moya n’igice bahuriye n’uwo muyobozi hafi y’umuryango usohoka mu kigo maze arababwira ati : “ Mufite ingeso yo kugera mu kigo nijoro kandi ntibyemewe! Ubu mugiye mu kigo cy’ababikira mushobora kwinjira mu kigo saa moya, byongeye ku mwana w’umukobwa? Mwese ntihagire uwinjira mu icumbi atanyuze ku biro byanjye! Murabyumva?”.

Abanyeshuri biga mu karere ka Rutsiro bagombaga kuhagera ku wa mbere nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya minisiteri y’uburezi y’ingendo z’abana basubira ku ishuri. Icyakora bamwe mu banyeshuri bo bahisemo kugera ku bigo byabo ku cyumweru mu rwego rwo kwirinda imbogamizi zashoboraga kubabuza kuhagerera igihe.

Ubuyobozi bwa College de la Paix Rutsiro buvuga ko kuwa mbere haraye abanyeshuri bagera kuri 240 mu gihe hari hategerejwe abagera kuri 320.
Ubuyobozi bwa College de la Paix Rutsiro buvuga ko kuwa mbere haraye abanyeshuri bagera kuri 240 mu gihe hari hategerejwe abagera kuri 320.

Ku kigo cy’amashuri cya Collège de la Paix Rutsiro, ku cyumweru haraye abanyeshuri 84, abandi benshi bakomeza kuhagera ku wa mbere ku buryo ku isaha ya saa mbiri z’ijoro hari hamaze kugera abanyeshuri bagera muri 240 mu banyeshuri 320 bari bategerejwe.

Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko kuwa kabiri amasomo atangira nta kibazo ndetse bamwe mu banyeshuri bagasubiramo ibizamini by’amasomo batsinzwe mu mwaka ushize.

Abari kuhagera bakererewe na bo kimwe n’abazakomeza kuhagera nyuma bigaragara ko bari kwihanganirwa kubera ko nta binyabiziga byinshi bitwara abagenzi bikunze kuboneka mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka